As Muhanga ihesheje APR igikombe cya shampiyona itsinda Rayon Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 07.07.2016 saa 18:04

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2015/2016 itarakina umukino wa nyuma shampiyona, nyuma y’uko Rayon Sports FC itsindiwe i Muhanga igitego 1 ku busa na AS Muhanga.

Rayon Sports yasabwaga gutsinda imikino y’ibirarane 3 ifite, igategereza kureba ikizava hagati ya APR FC na AS Kigali, kugirango irebe ko yabona amahirwe yo kwegukana igikombe cya sha shampiyona.

Uwayezu Jean Bosco ni we watsinze igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, mu gice cya 2 cy’umukino.

Rayon Sports yari yaruhukije abakinnyi bamwe barimo umuzamu Bakame, Manzi Thierry, Savio Nshuti na Ismaila Diarra, ntiyabashije kwishyura iki gitego.

Kwizera Pierrot ( ufite umupira) yahushije penaliti
Kwizera Pierrot ( ufite umupira) yahushije penaliti

Iyi kipe yahushije penaliti yatewe na Kasirye igafata igiti cy’izamu n’indi Pierrot yateye hejuru,yYakomeje kotsa igitutu ariko ntibyagira icyo biyimarira, umuzamu wa AS Muhanga, Munyaneza Jacques, ayibera ibamba.

Ni umwe mu mikino 3 y’ibirarane Rayon Sports yari ifite. Iyo itsinda iyi mikino yose yari gusigara irushwa na APR FC inota 1, igategereza kureba niba iyi kipe izatsindwa na AS Kigali. Undi mukino w’ikirarane wahuje Mukura yatsinzwe na Marines 2-0.

Abakinnyi umutoza Masudi Juma yabanje mu kibuga:

Bashunga Abouba, Tubane James(kapiteni), Imanishimwe Emmanuel, Munezero Fiston, Niyonkuru Djuma, Mugisha François (Master), Muhire Kevin, Nsengiyumva Mustapha, Mugheni Fabrice, Kasirye Davis na Kwizera Pierrot.

Abakinnyi umutoza wa Rayon Sports Masudi Juma yabanje mu kibuga
Abakinnyi umutoza wa Rayon Sports Masudi Juma yabanje mu kibuga

Abasimbura : Musoni Theophile, Niyonkuru Vivien, Kanamugire Moses, Mugenzi Cedrick, Ndacyayisenga Alex, Niyonzima Olivier, Manishimwe Djabel.

Rayon Sports ikaba iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 57 inganya na Mukura, ariko Rayon yo ifite ibirarane bibiri izahuramo na Kiyovu SC na Espoir FC mbere yo gukina umukino usoza shampiyona uzaba ku Cyumweru tariki ya 17 Nyakanga 2016.

Ni igikombe cya 15 cya shampiyona mu myaka 22, iyi kipe ya APR FC yegukanye, hano mu Rwanda, kiyihesha tike yo kuzagararira u Rwanda, umwaka utaha muri Champions League na CECAFA Kagame Cup.Kibaye igikombe kandi cya 3 cya shampiyona, APR FC yegukanye yikurikiranya.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo