As Kigali yirukanye abakinnyi barindwi, inatirurira APR abo yayitiye

Yanditswe na Admin ku wa 11.08.2017 saa 14:47 | Yasuwe : 112

Ubuyobozi bw’ikipe ya As Kigali buratangaza ko bwamaze gusezerera abakinnyi barindwi  barimo Sebanani Emmanuel Crespo ndetse ikanasubiza APR Ndori Jean Claude na Mubumbyi Barnabe yari yababatije.

Mu bakinnyi bamaze gusezererwa muri As Kigali uretse Sebanani Emmanuel Crespo harimo kandi Uwimana Emmanuel Nsoro,Nkomeje Alexis,Kakyira Suleiman,Toto Clement,Divin Kayiranga na Yves Habinshuti,aba bose bakaba bahawe amabaruwa abasezerera.

Nk’uko bitangazwa na Nshimiye Joseph ushinzwe ubuzima bwa buri munsi mu ikipe ya AS Kigali akaba n’umuvugizi wayo yavuze ko hari bakinnyi baseshe amasezerano kuko batatanze umusaruro ndetse n’abandi bari bararangije amasezerano ntibayabongerera bitewe n’umusaruro muke.

Sebanani Emmanuel Crespo yasezerewe
 
Yagize ati : ” mu bakinnyi twatandukanye harimo abo twaseshe  amasezerano nka Crespo, Divin Kayiranga ndetse na Nkomezi Alexis twari twarasezeranye ko bazatanga umusaruro mwiza ntibabikora niyo mpamvu twahisemo gusesa amasezerano kuko byari mu masezerano.Abandi bo bari bararangije amasezerano tubona nabo tutakibakeneye rero niyo mpamvu nabo twatandukanye.”

Ku bijyanye n’abakinnyi bari baratijwe As Kigali bavuye muri APR Nshimiye Joseph yavuze ko APR bari barumvikanye ko bazabakinisha uyu mwaka gusa ubundi bagasubirayo.Yagize ati : ”Abakinnyi twasubije APR byari mu masezerano kuko twari twumvikanye ko tuzabakoresha umwaka umwe ubundi bagasubirayo nk’uko natwe Hakizimana Muhadjiri twari twabatije azagaruka iwacu

AS Kigali y’uyu mwaka izaba itandukanye cyane n’iy’umwaka ushize
 

Ku bijyanye n’umukinnyi Ndahinduka Michel nawe wari wazanye na bagenzi be bavuye muri APR we ngo ntaho azajya kuko yatijwe asigaranye umwaka umwe ku maseserano yari afitanye na APR aho uwo mwaka warangiye akaba we ngo yarahisemo gukmezanya na As Kigali kuko amategeko amwemerera gukinir ikipe ashaka.

Ikipe ya As Kigali isezereye aba bakinnyi nyuma yo kwiyubaka bikomeye aho yamaze gusinyisha abakinnyi batandukanye barimo Nshuti Dominique Savio wavuye muri Rayon Sports, Ishimwe Kevin wavuye muri Pepiniere na Ngama Emmanuel wavuye muri Mukura kongeraho umurundi Ndarusanze Jean Claude wakiniraga LLB Academic y’I Burundi.
Ndoli Jean Claude

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo