AS Kigali yegukanye igikombe cy’Intwari itsinze Scandinavia kuri Penaliti

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 01.02.2019 saa 06:41

Umukino wa nyuma ari na wo rukumbi wabaye mu cyiciro cy’abagore mu mupira w’amaguru mu irushanwa ry’igikombe cy’Intwari cy’uyu mwaka, ikipe ya AS Kigali WFC yegukanye iri rushanwa itsinze Scandinavia penaliti 4-3, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu minota isanzwe.

Ni umukino watangiye kare ku izuba rya saa saba kuri Stade ya Kigali. Scandinavia yari yavuye i Rubavu, igerageza gukina neza ndetse baza guhusha uburyo bwiza bwabonetse kuri rutahizamu wabo wacomekewe umupira uvuye ibumoso nyuma yo gucenga umunyezamu, ashatse kuwutera mu izamu uramutenguha ujya hejuru.

Ikipe y’abari bo mu mujyi yabonye uburyo butandukanye burimo ubwa Iradukunda Callixite wagerageje kwinjira mu rubuga rw’amahina, ariko bakagorwa cyane n’ubwugarizi bwa Scandinavia ndetse n’umunyezamu wabo Niyonsaba Jeanne. Nyuma y’uko bari bakoze impinduka mbere y’uko igice cya mbere kirangira, AS Kigali bakinjizamo Imanizabayo Florence wabafashije mu minota ibanza y’igice cya kabiri ahindura imira yashoboraga guteza ibyago mu izamu rya Scandinavia.

Byasabye gutegereza umunota wa 56 maze AS Kigali WFC ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Iradukunda Callixte gusa Scandinavia ibishyura nyuma y’iminota itanu gusa kuri penalirti yinjijwe na Mukandayisenga Nadine ubwo Kankindi Fatuma yari amaze kugushwa mu rubuga rw’amahina.

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 maze hitabazwa penaliti, AS Kigali WFC yegukana igikombe itsinze penaliti 4-3 za Scandinavia yahushije iya mbere n’iya nyuma.

AS Kigali irashyikirizwa igikombe cyayo hamwe na sheki y’ibihumbi 750 uyu munsi hizihizwa umunsi w’Intwari kuri Stade Amahoro, ari nabwo hazasozwa iri rushanwa mu mupira w’amaguru. Scandinavia WFC yo izahabwa ibihumbi 500.

Abakinnyi babanje mu kibuga : 

AS Kigali WFC: Uwizeyimana Helene, Kayitesi Alodie, Mukantaganira Joselyne, Maniraguha Louise, Uwamahoro Claire, Mukeshimana Jeannette, Kalimba Alice (c), Umwaliwase Dudja, Iradukunda Callixte, Ibangarye Anne Marie, Niyomugaba Sophie.

Umutoza: Mbarushimana Shabani

Scandinavia WFC: Niyonsaba Jeanne, Nyirahabimana Annee, Umuziranenge Hirera, Muhawenimana Constance, Uwineza Djasila, Mukandayisenga Nadine, Ukwinkunda Jeanne, Uwihirwe Matanha, Abimana Djamira (16), Uwamariya Dianne, Nyirahafashmana Jeanne.

Umutoza: Bizumuremyi Radjabu

Amafoto :

Tanga igitekerezo