AS Kigali yatsinzwe urubanza yarezwemo na Nyinawumuntu Grace icibwa miliyoni 38

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 14.04.2018 saa 15:34

Mu myanzuro y’urubanza yatanzwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge igendanye n’urubanza Nyinawumuntu Grace yarezemo ikipe ya AS Kigali WFC, harimo ko iyi kipe igomba gutanga amafaranga angana na miliyoni 38 n’ibihumbi 549 y’u Rwanda (38.549.000 FRW).

Ni imyanzuro y’urubanza yasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mata 2018 mu rukiko rukuru rwa Nyarugenge mu rugereko ruburanisha imanza z’umurimo. Nyinawumuntu Grace yari yareze ikipe y’abakobwa y’umujyi wa Kigali nyuma yuko yirukanwe mu kazi ko kuyitoza ariko akabona byarakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga umurimo mu Rwanda.

Nyinawumuntu Grace

Mu busobanuro ikipe ya AS Kigali WFC yari yaratanze ku bacamanza ngo nuko uyu mutoza yari yarasuzuguye abayobozi bakuru b’ikipe akanavugwaho guca ibice mu bakinnyi bigamije kugira abo agira abatoni imbere ye.

Urukiko rukuru rwa  Nyarugenge rwanzuye ko ikipe ya AS Kigali WFC igomba kutanga amafaranga angana na miliyoni 33 n’ibihumbi 327 (33.327.000 FRW) nk’indishyi y’amezi 21, bakamuha imperecyeza ya miliyoni imwe n’ibihumbi 567 (1.587.000 FRW). AS Kigali WFC kandi izatanga amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 587  (587.000 FRW) nk’ikinyuranyo cy’indeguza.

AS Kigali WFC kandi izishyura Nyinawumuntu amafaranga angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 189 (1.189.000 FRW) nk’ingurane y’iminsi y’ikiruhuko cy’umukozi, ahabwe ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda (200.000 FRW) y’ikiranura rubanza.

Ntabwo bizarangirira aho kuko AS Kigali WFC irasabwa gutanga angana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW), amafaranga Nyinawumuntu azishyura abavoka bamuburaniye ndetse n’ibihumbi 50 (50.000 FRW) y’igarama.

Nyinawumuntu Grace yatozaga AS Kigali n’Amavubi

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Inyarwanda nyuma y’ikatwa ry’urubanza Nyinawumuntu Grace  yavuze ko yishimiye imyanzuro abacamanza bafashe mu bushishozi bwabo kandi ko nyuma y’uru rubanza agomba kugaruka mu mupira w’amaguru. “Niba imyanzuro y’urubanza ibatsinda (AS Kigali) bagomba gukurikiza ibyo basabwa nta kindi. Ubu nari nkiri muri ibi by’urubanza, umupira w’amaguru ndawugarukamo vuba”. Nyinawumuntu

Nyinawumuntu yabaye umutoza wa mbere w’umukobwa ufite ibyangombwa byemewe mu 2008 ndetse yanabaye umukobwa wa mbere wagize ibyangombwa byo kuba umusifuzi mpuzamahanga mu 2004. Nyinawumuntu yakinnye bwa mbere mu ikipe y’igihugu mu 2009 nubwo nta mikino mpuzamahanga ikomeye iyi kipe yigeze ikina. Uyu yaje kuba umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu 2014.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo