As Kigali yafunguye irushanwa yateguye itsindwa na As Vita Club

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 09.09.2016 saa 07:27

As Vita Club y’i Kinshasa yatsinze umukino wa mbere mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali, bakinaga, ku gitego 1-0.

Igitego rukumbi cyabonetse muri uno mukino cyatsinzwe na  Oumar Sidibe mu gice cya mbere cy’umukino

Amakipe yombi yo mu itsinda rya mbere ririmo na APR FC na Dauphin Noir yahuriye kuri stade ya Kigali, saa 15:30.

AS Vita Club yihariye umukino ku buryo bugaragara, yabonye igitego ku munota wa 18 w’umukino, ku mupira Serbie Alongo yahereje Oumar Sidibe wacenze Tubane na Kayumba Sother, ubundi akaroba umuzamu Ndoli Jean Claude.

Uburyo bubiri bwabonetse ku ruhande rwa AS Kigali, ni umupira Evode yananiwe kugeza mu rubuga rw’amahina ndetse na coup-franc Nkomezi Alexis yateye ahereza Mubumbyi, umupira akawamurura hejuru y’izamu.

Sugira Ernest wa Vita Club yinjiye asimbura
Sugira Ernest wa Vita Club yinjiye asimbura

Mbere gato yuko amakipe yombi ajya mu karuhuko, AS Kigali yakoze impinduka Pekinho asimbura Tibingana.

Emomo Ngoy yashoboraga kubonera Vita Club igitego cya kabiri, ariko ishoti rikomeye yateye rigarurwa n’izamu, Lusadisu agiye gusibizayo umupira, umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

Kapiteni wa AS Kigali, Kayumba yagize imvune mu gice cya kabiri, asimburwa na Iradukunda Eric mu gihe Sugira Ernest na we ari mu bakinnyi basimbuye ku ruhande rwa Vita Club, akina n’ikipe yahozemo, mu mwanya wa Darcy Mbaka.

AS Kigali: Ndoli, Bishira, Kodo, Sother, Tubane, Nkomezi, Tumaine, Evode, Hamidou, Tibingana, na Mubumbyi.

Vita Club: Tshibola, Bafola, Ngonda, Bopunga, Obama, Bangala, Sidibe, Lusadisu, Alongo, Ngoy Emomo, na Mbaka Darcy.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo