AS Kigali na Scandinavia bagiye guhangana mu gikombe cy’Intwari

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 31.01.2019 saa 11:56

Kuri uyu wa Kane hagiye gukinwa umukino w’igikombe cy’Intwari mu cyiciro cy’abagore, kikaza guhatanirwa na AS Kigali WFC ndetse na Scandinavi WFC

Mu gihe mu bagabo igikombe cy’Intwari kiri kugana ku musozo, mu bagore ho irushanwa haraza gukinwa umukino umwe, umukino ugomba guhuza ikipe ya AS Kigali yegukanye Shampiona, ndetse na Scandinavia yaje ku mwanya wa kabiri.

AS Kigali na Scandinavia zirongera guhura kuri uyu wa Kane

Ni umukino uza kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Kane guhera i Saa Saba z’amanywa, ukazakurikirwa n’uzahuza amakipe ya gisirikare yageze ku mukino wa nyuma ku i Saa Cyenda n’igice, aho kwinjira bizaba ari ubuntu muri iyi mikino.

Hagati ya AS Kigali na Scandinavia, ikipe izegukana igikombe izahabwa ibihumbi 750 Frws, naho iya kabiri ihabwe ibihumbi 500, mu gihe mu cyiciro cy’abasirikare ikipe ya mbere izahabwa Milioni imwe, naho iya kabiri ihabwe ibihumbi 500.

Tanga igitekerezo