AS Kigali na APR FC zikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 17.05.2018 saa 20:51 |

Umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League 2017-18’ urangiye APR FC na AS Kigali ziyoboye urutonde rw’agateganyo zibonye amanota atatu zikomeza kwanikira izindi. Ubu ikipe ya gatatu irarushwa amanota atandatu (6).

APR FC ifite irusha izindi kipe ubukombe n’ibikombe mu mupira w’amaguru mu Rwanda uyu munsi yari yasuye Mukura VS yo mu karere ka Huye. Uyu mukino yabereye ku mbehe ya Mukura ntabwo wayihiriye kuko yatsinzwe 1-0 n’ikipe y’ingabo z’u Rwanda.

Igitego cya APR FC cyatsinzwe na Issa Bigirimana ku munota wa 19 ku mupira winjiranwe mu rubuga rw’amahina na Iranzi Jean Claude, myugariro Iragire Saidi na Nshimirimana David ntibashobora kumuhagarika kugera awuhaye Issa bita Walcott afungura amazamu.

Muri uyu mukino Mukura VS yashoboraga kwishyura kuko iminota yakurikiyeho yihariye iminota myinshi inagerageza uburyo butandukanye bwabyara igitego nk’ishoti rikomeye Lomami Franc yateye Kimenyi Yves urindira APR FC ananirwa kurigarura atabarwa n’umutambiko w’izamu.

APR FC yatahanye amanota atatu kuko umukino warangiye itsinze 1-0 ariko ntiyashobora guca kuri AS Kigali iyoboye urutonde rwa shampiyona kuko nayo yatsindiye Etincelles FC iwayo kuri stade Umuganda.

Iminota 25 y’uyu mukino wabereye mu karere ka Rubavu yari ihagije ngo AS Kigali yerekane ko ifite intego yo kwegukana igikombe cya shampiyona ubwo Ngama Emmanuel yatsindaga igitego cyahesheje ikipe ye amanota atatu.

Kugeza kuri uyu munsi wa 23 wa shampiyona,AS Kigali iyoboye urutonde n’amanota 45 aho ikurikiwe na APR FC ifite 44,Kiyovu Sports n’iya 3 n’amanota 38,Rayon Sports ifite amanota 36 ku mwanya wa 4 n’imikino 4 4 itarakina.

Kanda hano urebe urutonde rurambuye :

Imikino yabaye ku wa gatatu taliki ya 16.05.2018

Espoir FC 2-0 Kirehe FC
Sunrise FC 2-0 Bugesera FC
Police FC 1-0 Gicumbi FC

Imikino yabaye ku wa kane taliki ya 17.05.2018

Etincelles FC 0-1 AS Kigali (Stade Umuganda)
Amagaju FC 1-1 Miroplast FC (Nyagisenyi)
Mukura 0-1 APR FC (Stade Huye)

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App