Aragisha inama kuko umugabo we agiye kumwirukana kubera Rayon Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 12.05.2019 saa 14:45

Inkuru y’umubyeyi twitwa Violette wo m mujyi wa Kigali yakomeje kutavugwaho rumwe na benshi nyuma y’uko igitangazamakuru cyitwa Touchrwanda.com gishyize hanze ibye aho umugabo we amuhoza ku nkeke, amubwira ko nakomeza gufana ikipe ya Rayon Sports azamwirukana cyangwa akamuta mu rugo wenyine.

Yagize ati: “Nitwa Violette , umugabo wanjye tubyaranye kabiri, tukaba dutuye mu mujyi wa Kigali, nkaba ndi umufana uhoraho wa Rayon Sports, we ntabwo akunda ibintu by’imipira ariko hari ikipe akunda mu Rwanda nubwo atajya abibonera akanya cyangwa ngo abigaragaze.Iyo mfite akanya ngerageza kujya kureba imikino ya Rayon Spors, muri karitiye bose baranzi ko nyifana cyane, mbese iyo yatsinze karitiye yose iba ibizi ko ndara neza.

Rayon Sports niyo kipe ifite abakunzi benshi mu Rewanda kandi b’ingeri zose

Ibi rero ntabwo binyura umugabo wanjye, anshinja kuba imburamukoro, ngo nabaye indaya, ngo abana be basigaye birera, ngo njye nkirirwa inyuma y’imipira. Ariko ibyo anshinja ngasanga ntaho bihuriye n’ukuri kuko inshingano zose nzikora uko bikwiye, n’abo bana mbana nabo nta n’ikibazo baba bafite. Yageze naho ambwira ko nyiri igipangu dukodeshamo yamuhaye gasopo, ngo ndabangamye, ariko nyuma mbajije bambwira ko nta kibazo dufitanye. Mbese mbona ari izindi mpamvu anshakaho zitajyanye n’ikipe mfana.

Imyaka umunani tumaranye, twabanye abizi neza ko mfana iyi kipe, ntabwo yigeze abona n’umunsi n’umwe nyivaho, mbere bwo yajyaga ananshyigikira, twaba twatsinze akampamagara ati ‘mwabikoze sha’ none ubu sinzi icyabaye. Abyuka ajya ku kazi nanjye nkakajyamo, sinjya mu kabari wenda ngo abe yavuga ko muca inyuma, simpomba wenda ngo avuge ko ntakaza umwanya mu mipira umutungo w’urugo ugatikira. Mbese nabuze icyo nakora.

Inama zanyu ziranyubaka, ese ikipe nyireke burundu, kuyireka ndumva ntabibasha, kwicara nkaba ntavuga mu kanwa kanjye ‘Rayon Sports’ numva bitashoboka kuko mu myaka maze ku isi, imyinshi nayimaze mfana iyi kipe,… ubu nahawe itegeko ko niyongera kumva nyivuze cyangwa ngo nagiye kureba imikino yayo, nzirukanwa mu rugo cyangwa akaruntamo. Nkore iki ?

Tanga igitekerezo