APR yatsindiwe muri Mali na Djoliba mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 08.03.2018 saa 07:44 |

Nyuma yo gusezerera abanya-Seychelles mu ijonjora ry’ibanze APR FC ifite urugamba rwo guhangana na Djoliba Athletic Club yo muri Mali yayitsinze umukino ubanza 1-0, inahusha penaliti yakuwemo na Kimenyi Yves.

Umukino ubanza w’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo ‘CAF Confederation Cup’ wabereye kuri Stade du 26 Mars mu mujyi wa Bamako muri Mali, uhuza Djoliba Athletic Club imaze amezi atanu idakina imikino y’amarushanwa na APR FC yo mu Rwanda.

Umukino watangiye amakipe yombi asa nayigana buri wese ashaka kubanza kureba imikinire ya mugenzi we kuko umupira wakinirwaga hagati cyane, ariko Djoliba yaje kubona amahirwe ku munota wa 14 ariko Kimenyi Yves urindira ikipe y’ingabo z’u Rwanda ahagarara neza ayikuramo.

Mu gice cya kabiri, Djoliba kigitangira yahise ibona uburyo bwiza ku munota wa 48, biturutse ku burangare bwa ba myugariro maze uwitwa Cheikh Niang abonera ikipe ye igitego, gusa ntibyaciye intege abasore ba Petrović n’ubwo bahize igitego byibura ngo bananganye bikanga, arinako abatozo bakoraga impinduka zitandukanye gusa birangira Djoliba yari murugo ibashije guhagarara ku gitego cyayo maze umukino urangira ari igtego 1-0.

APR FC izagera mu Rwanda ku ri uyu wa gatatu  saa sita z’ijoro aho igomba kwitegura umukino wo kwishyura uzaba ku I taliki ya 18 Werurwe 2018.Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 17 Werurwe 2018 kuri stade Amahoro.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App