APR yasubiye kuyobora urutonde itsinda Marines, Mukura inganya na Kiyovu

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 06.03.2019 saa 18:08

Ikipe ya APR FC yatsinze Marines FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo kuri uyu wa gatatu .

Ikipe ya APR FC yinjiye muri uyu mukino izi neza ko mukeba wayo yayisimbuye ku mwanya wa mbere wa shampiyona by’agateganyo,yakubise itababariye Marines FC ibitego 2-0 byose byinjiye mu gice cya mbere cy’umukino.

Ku munota wa 7 nibwo Hakizimana Muhadjiri yafunguye amazamu kuri penaliti nziza yateye nyuma y’ikosa ryakorewe Nshuti Dominique Savio mu rubuga rw’amahina.

Hakizimana Muhadjiri watsinze ibitego bibiri byabonetse muri uyu mukino

APR FC yakomeje kotsa igitutu Marines FC ikunze gushinjwa n’abakunzi ba ruhago ko ikunze kuba insina ngufi,iyo yahuye na APR FC bihuje ko zose ari ikipe za gisirikare,iyitsinda igitego cya kabiri ku munota wa 42 w’umukino,nacyo gitsinzwe na Hakizimana Muhadjiri.

APR FC yagabanyije ubukana mu gice cya kabiri, ikinira hagati mu kibuga cyane byatumye irangiza uyu mukino iyoboye n’ibitego 2-0.

APR FC yisubije umwanya wa mbere yari yaraye yambuwe na Rayon Sports

Ku rundi ruhande ikipe ya Mukura VS yongeye kugaragaza ko itaragera ku rwego rwo gutwara shampiyona,kuko yanganyije 0-0 na Kiyovu Sports yari yakiriye ku mbehe yayo.Espoir FC yatunguye Musanze FC iyitsinda igitego 1-0.

Mukura Victory Sports yanganyije na Kiyovu Sport ubusa ku busa, itangira gusigwa n’amakipe bahanganye mu rugamba rwo gushaka igikombe.

Kiyovu Sports yagiye kunganyiriza na Mukura i Butare

Hari icyo intsinzi yari kuba ivuze ku ikipe yari mu rugo dore ko baje mu mukino barushwa amanota atatu gusa na Rayon Sports yari imbere ndetse n’amanota abiri na APR FC yari iya kabiri. Kiyovu Sport na bo iyo baza gutsinda umukino, byari kubafasha kugabanya ikinyuranyo mu makipe atatu abari imbere. 

APR FC iyoboye shampiyona by’agateganyo n’amanota 45,ikurikiwe na Rayon Sports n’amanota 43 mu gihe Mukura VS iri ku mwanya wa 3 n’amanota 41.

Kanda hano urebe urutonde rurambuye rwa shampiyona :

Tanga igitekerezo