APR na Al Ahly tariki 14/03 ; Rayon na Zamalek ni tariki 13/03

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 06.03.2015 saa 16:42 |

Amatariki amakipe yo mu Rwanda azakiniraho imikino nyafurika y’amakipe yitwaye neza iwabo (Africa Club Championship) yamaze kwemezwa.

Mu mikino ya Orange Champions League, ikipe ya APR Fc izakira ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri mu mukino ubanza w’icyiciro cya mbere cy’aya majonjora tariki 14 Werurwe 2015 kuri Sitade Amahoro.

aprayoncaf

Umukino wo kwishyura hagati y’aya makipe uzabera I Cairo hagati y’ukwezi kwa Kane kuva tariki ya 3-5.

Mu mikino ya Orange Confederation Cup, ikipe ya Rayon Sports izakirwa na SC Zamalek yo mu Misiri tariki ya 13 Werurwe kuri Sitade ya Third Army i Agroud muri Suez.

Umukino wo kwishyura uzabera I Kigali hagati ya tariki 03-05, 2015 kuri Sitade Amahoro.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App