APR FC yerekanye umutoza n’abakinnyi bane bashya

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 08.02.2019 saa 17:56

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu muhango wabereye ku Kimihurura, aho ikipe isanzwe iba, APR FC yerekanye abakinnyi bane bashya yaguze ku isoko ry’igura n’igurisha ryo hagati muri shampiyona barimo rutahizamu Danny Usengimana wakiniraga Tersana Sporting Club yo mu Misiri. 

APR FC iherutse gutangaza ko idateze gusubira kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga, yazanye Danny Usengimana wari warekuwe na Singida United, ntibikunde ko ahita ajya muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu. Nyuma yo gutandukana n’iyi kipe yo mu Misiri, Danny Usengimana yagarutse mu Rwanda aho yari amaze iminsi ari mu biganiro n’amakipe arimo APR FC, AS Kigali na Police FC.

Abayoboazi ,Umutoza n’abakinnyi bashya ba APR FC

Ubwo berekanaga uyu mukinnyi, umuyobozi wungirije wa APR FC Maj. Gen Mubaraka Muganga yavuze ko Danny Usengimana yari umukinnyi wabo no kuva mbere, dore ko bari banamutanze ku rutonde rw’abo bazifashisha muri CAF Champions League 2018/19. Danny Usengimana yavuze ko APR FC bari bumvikanye akiva muri Singida United, abonye ikipe baramureka ajya kuyikinira.

Yagize ati ” Nk’uko yabibabwiye [Maj. Gen Mubaraka] twumvikanye nkiva muri Singida, mbonye ikipe hanze mpita njya kuyikinira, tugira ibyo tutumvikanaho niyo mpamvu nahise ngaruka.”

Nshuti Innocent, Danny Usengimana na Niragira Ramadhan

Umutoza Zlatko Krmpotić yeretswe abanyamakuru, ahita atangaza ko atazagorwa no kumenyera APR FC kuko amaze igihe ayikurikirana ndetse yiteguye kuyigeza kure mu marushanwa ya CAF.  Yagize ati “Nishimiye kuba ndi muri APR FC, ikipe nziza mu Rwanda. Nzatanga ibyo mfite byose. Mfite ubunararibonye bwo gutanga ibyiza kuri iyi kipe ikaba yatwara ibikombe no kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga.Nzi byinshi kuri APR FC ariko ibyinshi bizavugirwa ku kibuga kuko niho akenshi umuntu agaragariza ibyo azi

APR FC 2019

Yakomeje agira ati : “Ndi umutoza ukunda umukino usatira, ku buryo gutsinda igitego kimwe mu gice cya mbere abakinnyi bagakina bugarira iminota irenga 50 nkuko byagenze mu mikino APR FC iheruka gukina, njye simbyemera.”

APR FC yasinyishije amasezerano y’umwaka n’igice ndetse biravugwa ko yiteguye gutiza abakinnyi 2 gusa muri uku kwezi kwa kabiri. Jimmy Mulisa wari umaze igihe kinini ari umutoza mukuru araba umutoza wa mbere wungirije w’uyu munya Serbia bivugwa ko yaranzwe na Ljubomir Petrovic wahoza atoza APR FC 

Abandi bakinnyi APR FC yerekanye ni rutahizamu Nshuti Innocent wari wagurishijwe muri Tunisia mu mpeshyi mu ikipe ya Stade Tunisia, ariko na we bikaba byararangiye agarutse i Kigali mu ikipe yaturutsemo. Aba bariyongeraho myugariro w’ibumoso wakiniraga Atlético Olympic Football Club mu gihugu cy’i Burundi Iragire Ramadhan ndetse na Niyonzima Ally ukina mu kibuga hagati, uyu wakiniraga ikipe ya AS Kigali, gusa we ntiyari ahari berekana bagenzi be.

Tanga igitekerezo