APR FC yegukanye irushanwa ryateguwe na As Kigali itsinze AS Vita Club

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 17.09.2016 saa 21:58

APR FC kuri yatsinze itsinda AS Vita Club igitego kimwe ku busa mu umukino wa nyuma wa AS Kigali Tournament ifasha amakipe kwitegura shampionat.

Iki gitego rukumbi cyabonetse ku munota wa 112 w’umukino wari warangihe  iminota 90 amakipe yombi  anganya ubusa ku busa.APR FC n’ubundi yari yahuye na AS Vita Club mu majonjora nabwo bagwa miswi ubusa ku busa, amakipe yombi abasha gukomeza ahurira uyu munsi kuri Stade Amahoro ku mukino wa nyuma.

Imbere y’abafana bacye cyane bari muri Stade Amahoro , amakipe yombi yo mu bihugu bikeba cyane mu mupira w’amaguru , mu kibuga ntiwibazaga ko ari umukino w’irushanwa rya Pre-season gusa.

Igikombe giherekejwe na Miliyoni Eshanu
Igikombe giherekejwe na Miliyoni Eshanu

Amakipe yombi yakinnye umupira wo ku rwego rwo hejuru ba rutahizamu Sugira Ernest wa AS Vita Club na Issa Bigirimana wa APR FC bagenda Babura uburyo bwinshi bwo gutsinda bwabaga bwabazwe.

Nta kipe wavuga ko yarushije indi gukina neza cyane, amakipe yombi yasatiranye, yabonye za coup-francs na za corners nubwo APR FC ari yo yabonye Corners nyinshi (8) kuri 4 za AS Vita Club. Byose ntacyavuyemo mu minota 90.

APR FC yasatiriye cyane mu minota 30 y’inyongera, AS Vita Club ya kapiteni Guy Lusadisu Basisira abanyarwanda bibuka cyane kubera gukubita umusifuzi aha kuri stade amahoro mu mvururu zabayeho APR ikina na TP Mazembe, nayo yanyuzagamo igasatira.

Sugira Ernest ntacyo yigeze akora
Sugira Ernest ntacyo yigeze akora
Onesme Twizerimana wari winjiye asimbuye, yaje guhindura ibintu ku munota wa 112, ahagurutsa abafana bose bari kuri stade atsinze igitego cyiza cyane kandi gitunguranye.Ku mupira waturutse inyuma ku izamu rya APR, Onesme yarebye uko umuzamu wa Vita Club ahagaze nabi amutera ishoti ari hanze y’urubuga rw’amahina umupira ukubita umutambiko w’izamu uramanuka ujya mu izamu kiba kiranyoye.

Umukino warinze urangira AS Vita Club itozwa na Florent Ibenge itabashije kwishyura APR FC yegukana iri rushanwa gutyo.Mu mukino wabanje Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Kiyovu Sports  3-0.

Amafoto :

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo