APR FC yatsinze Etincelles FC inganya na Ibanda mu rugendo mu majyaruguru

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 03.10.2016 saa 10:00

Mu mukino wa mbere muri ibiri bagombaga gukinira mu karere ka Rubavu, ikipe ya APR FC yatangite  Etincelles FC igitego 1-0, mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatandatu kuri stade Umuganda.

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Rwasamanzi Yves yatangangije mu kipe ikipe isa nk’aho ari iya kabiri, aho mu izamu habanjemo Ntaribi Steven, imbere ye hari Ngabo Albert Albert wari uyoboye bagenzi be, na Nsabimana Aimable wari wasubiye ku kibuga yakiniragaho ari mu ikipe ya Marines.

Ngando Omar na we yatangiye mu bwugarizi bwa APRFC, kimwe na Rutanga Eric mu gihe Djihad Bizimana, Fiston Nkinzingabo, Benedata Janvier, Ninahazwe Fabrice ‘Messi’ na Blaise Itangishaka bakinaga inyuma ya Nshuti Innocent wavuye muri academy ya APR FC.

Nyuma yo gusoza igice cya mbere nta kipe ibashije kureba mu izamu, ku ruhande rwa APR FC hinjiyemo abakinnyi nka Mwiseneza Djamar umaze igihe kirenga amezi 15 mu mvune, hajyamo kandi Fabrice wavuye kwa Mironko, ndetse na Patrick Sibomana mu myanya ya Ninahazwe Fabrice, Fiston Nkinzingabo na Nshuti Innocent mu gihe Bigirimana Issa na we yinjiye mu kibuga asimbura Blaise Itangishaka.

APR FC
APR FC

Rusheshangoga Michel yinjye mu kibuga mu mwanya wa Rutanga Eric, byatumye Ngabo Albert ajya ibumoso mu gihe Ngabo Mucyo Fred ‘Januzag’ yinjiye mu mwanya wa Benedata Janvier, byatumye APR FC ikomeza gusatira ishaka igitego ndetse kiza kuboneka gitsinzwe na Patrick Sibomana ku mupira yateye nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri Mwiseneza Djamar ku munota wa 68 w’umukino.

Izindi mpinduka zabaye ni Habyarimana Innocent wasimbuye Djamar, Yannick Mukunzi asimbura Djihad Bizimana mu gihe Faustin Usengimana yasimbuye Ngabo Albert.

Mu mukino wa kabiri yaraye ikiniye kuri stade Umuganda kuti icyi cyumweru , APR FC yanganyije na FC Ibanda Sport yo muri Congo Kinshasa ibitego 2-2.Issa Bigirimana na Sekamana Maxime wasimbuye Djihad, nibo batsindiye APR FC mu gice cya mbere cy’uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, ariko ikipe ya Ibanda Sport ikinamo abakinnyi barimo Alba na Nyombayire Albert ibasha kubyishyura mu minota ya nyuma y’igice cya kabiri.

Muri uyu mukino, Yves Rwasamanzi yari yabanjemo Emery Mvuyekure, Rusheshangoga Michel, Rutanga Eric, Rugwiro Herve, Usengimana Faustin, Mukunzi Yannick, Djihad Bizimana, Buteera Andrew, Bigirimana Issa, Hakizimana Muhadjiri na Habyarimana Innocent.Imanishimwe Emmanuel, Amran Nshimiyimana na Kimenyi Yves ntibigeze bakoreshwa muri iyi mikino yombi kubera ibibazo by’uburwayi.

Source : Ruhagoyacu
Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo