APR FC yatsindiwe muri Mali na Djoliba FC yagarutse mu Rwanda

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 09.03.2018 saa 12:42 |

Ikipe ya APR FC yatsinzwe na Djoliba AC yo muri Mali igitego kimwe ku busa mu mukino ubanza wa 1/16 mu irushanwa rya CAF Confederation Cup, yagarutse i Kigali mu gicuku cyo kuri uyu wa gatanu isezeranya abafana baraye ijoro bayitegereje kuzabashimisha mu mukino wo kwishyura.

Biragoye kubona abafana bigomwa ibitotsi bakarara ijoro bategereje ikipe yatsinzwe ariko abasaga 50 bafite Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda ku mutima ntibakanzwe n’imbeho ya saa sita z’ijoro yacaga ibintu, kugera Ljubomir “Ljupko” Petrović n’abasore yari ayoboye basesekaye i Kanombe.

Bagisohoka mu kibuga cy’indege bagakubita amaso itsinda ry’abafana ryari ryaje kubategereza, abakinnyi bagaragaje kwishima cyane, babahoberana ubwuzu ndetse mu izina rya bagenzi be, Kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste Migi abasezeranya kuzabashimisha mu mukino wo kwishyura tariki 17 werurwe.

Yagize ati “Muri rusange twagize urugendo rwiza, batwakiriye neza nta kibazo ariko ntitwabashije kubona intsinzi n’ubwo ariyo twashakaga cyane. Djoliba AC ni ikipe ifite abasore barebare b’imbaraga, baratugoye ariko natwe twagiye tubabonamo uburyo bwo gutsinda bikanga.”

Yakomeje agira ati “Dufite iminsi 10 yo kwitegura, twarayibonye uko ikina ntabwo bizatworohera ariko turizeza abafana bacu badasiba kutuba inyuma ko tuzabashimisha tukayisezerera.”

Migi yavuze ko ubwo bari mu ndege bagaruka mu Rwanda, batari biteze ko bashobora gusanga hari abafana benshi baraye babategereje, abasaba no kuzaza ari benshi ku mukino wo kwishyura kugira ngo botse igitutu mukeba.

Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi izahura n’izaba yasezerewe muri 1/16 cya CAF Champions League binyuze muri tombora zikine umukino ubanza n’uwo kwishyura ikomeje ihite ijya mu matsinda.

Amafoto :

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App