APR FC yanze gusubirwa na Rayon Sports FC izakina na Vita Club ku mukino wa nyuma ( Amafoto)

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 15.09.2016 saa 22:10

Mu mukino wa 1/2 cy’irangiza mu irushanwa rya ‘AS Kigali Tournament’ kuri uyu mugoroba, APR FC yaje yiteguye bihagije  mu mukino wari ukomeye cyane kandi utegerejwe n’imbaga waranzwe n’imvura  iminota 90 yose, APR FC yihimuye kuri mucyeba  Rayon Sports iyinyagira ibitego bitatu ku busa .

Ibi byatumye igera ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryateguwe na AS Kigali isanze yo AS Vita Club nayo yatsinze Kiyovu Sports mu mukino wabanjirije uyunguyu.

Rayon na APR FC byaherukaga gukina mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro tariki 04/07/2016 ubwo Rayon yatsindaga APR FC hakanaba imirwano mu bakinnyi .Umwaka ushize warangiye APR FC itabashije gutsinda na rimwe mukeba Rayon Sports kuko mu mukino ubanza wa shampiyona zaguye miswi, umukino wo kwishyura inyagirwa bidasubirwaho 4-0 aho bongeye guhura ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro itsindwa 1-0 cyo mu minota ya nyuma.

Nk’uko bisanzwe bimenyerewe n’ubwo wari umukino benshi babaraga nk’uwo kugerageza abakinnyi siko byagenze kuko nkuko abakunzi b’ayo makipe yombi babyivugira aya makipe ahuzwa na leta.Ibi bikaba byatangiye ari intambara y’amagambo hagati y’abafana, bamwe bati”uwabatsinze ntaho yagiye” abandi bati “Kirazira kikaziririzwa ntitujya dutsindwa gatatu” ifirimbi ya nyuma y’umusifuzi Twagirumukiza Aboudul Karim niyo yamaze impaka, umukino urangira Rayon Sports itsinzwe 3-0.

Mu minota cumi n’itanu ya mbere APR FC  yari yarangije  gutsinda ibitego bibiri bya Sibomana Patrick ku munota wa karindwi na Issa Bigirimana ku wa cumi na gatanu .

Wari umukino w'ingufu n'ishyaka ryinshi nkuko bimenyerewe
Wari umukino w’ingufu n’ishyaka ryinshi nkuko bimenyerewe

Umutoza Masoudi yari yabanje mu kibuga abakinnyi batamenyerewe nka myugariro Ange Mutsinzi  wafashaga  Irambona Eric mu mutima wa defense.Nubwo umwanya munini abafana bawumaze baririmba basaba ko batsinda bine bakishyura ideni bariye ubushize muri shampiyona, Maxime Sekamana yashyizemo ikindi kimwe iminota 90 irangiye ari 3-0.

Rayon Sports uretse kuba yaratangiye irushanwa yitwara neza  itsinda Police FC ikananyagira 4-0 Sunrise, ntibyayibujije gutsindwa n’abakeba bayo bombi Kiyovu Sports yari imaze imyaka ine itayikuraho amanota atatu  ikaba inigaranzuwe na APR FC yari imaze gutsinda inshuro ebyiri tikurikiranya.

Imikino ya nyuma y’iri rushanwa iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nzeli, ikibuga kikazabanza gukuburwa na Rayon Sports izaba ikina na Kiyovu Sports zishakamo itahana umwanya wa gatatu na ho umukino uzatanga igikombe ukazahuza ibihangange, AS Vita Club na APR FC saa kumi n’ebyiri n’igice yose ikazabera kuri Stade Amahoro i Remera

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi  :

dsc_7842

APR FC :
Umuzamu
: Emery Mvuyekure

Michel Rusheshangoga, Emmanuel Imanishimwe, Faustin Usengimana, Herve Rugwiro, Yannick Mukunzu, Andrew Buteera, Maxime Sekamana, Muhadjili Hakizimana, Issa Bigirimana na Patrick Sibomana.

dsc_7838

Rayon Sports :
Umuzamu: Eric Ndayishimiye
Ishimwe Zappy, Irambona, Mutsinzi, Munezero, Olivier Niyonzima, Fabrice Mugheni, Pierrot Kwizera, Shassir Nahimana, Camara, Nshuti Savio.

Amafoto

 

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo