APR FC yanganyije na KCCA yo muri Uganda mu mukino wa gicuti

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 25.08.2017 saa 19:31

Umukino wa gishuti wahuzaga ikipe ya APR FC yari yasuwe na KCCA y;i Kampala waberaga kuri stade ya Kigali i Nyamirambo urangiye amakipe yombi aguye miswi.

Ikipe ya APR yatangiye umukino ikina umupira wo hasi no guhererekanya kw’ abakinnyi bayo bagerageza kwinjira banyuze ku mpande z’ikipe ya KCCA ba myugariro ba KCCA bakomeza kubabera ibamba.

Ku munota wa 25’ w’igice cya mbere cy’umukino nibwo ikipe ya APR FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe n’umukinnyi wa KCCA Habib Kavuma witsinze igitego ku mupira wari utewe na Twizerimana Martin Fabrice, igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ibitego ari 1-0.

Mu kugaruka mu gice cya kabiri cy’umukino ikipe ya APR FC yagarutse yahinduye byinshi, cyane ko muri iki gice ariho habonetsemo gusimbuza cyane ku ruhande rwa APR FC.

Ku munota wa 45’ habayeho gusimbuza ku ruhande rwa APR FC Ngabo Albert asimburwa na Marc Govin Nshimiyimana, naho ku munota wa 50’  Rugwiro Herve aha umwanya Mitima Isaac, ku wa 54’ Nshimyumuremyi Gilbert asimbura Twizerimana Onesme, ku wa 60’ umunyezamu Ntaribi Steven asimburwa na Kimenyi Yves.

Igitego cyo kwishyura ku ruhande rw’ikipe ya KCCA cyabonetse ku munota wa 64’ cyatsinzwe n’umukinnyi Kiizza Moustapha kuri Coup franc yateye neza cyane, ibitego biba bibaye 1-1,umukino urangira  ibitego ari 1-1

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

APR FC:

30 Ntaribi Steven(GK),3 Ngabo Albert(C),25 Ishimwe Christian,23 Songayingabo Shaffy,4 Rugwiro Herve,2 Innocent Bakundukize.26 Bigirimana Issa,29 Twizeyimana Martin Fabrice,9 Twizerimana Onesme,8 Ishimwe Fiston,17 Sekamana Maxime

Abasimbura: Kimenyi Yves(GK), Nyirinkindi Saleh, Nyandwi Charles, Niyodusenga Emmanuel, Sindambiwe Protais, Mitima Isaac, Cyitegetse Bogarde, Nshimiyimana Marc Govin, Buregeya Prince, Nshimiyumuremyi Gilbert, Ntwari Fiacre na Janvier Benedata (7).

KCCA:

24 Lukwago Charles (GK),16 Dennis Okot (C),2 Kavuma Habib,6 Obenchan Philbert,18 Dennis Rukundo,7 Kirabira Isaac,15 Wamani Ibrahim,12 Kizza Mustafa,4 Serunjogi Patrick,17 Oryek Allan,10 Abubakar Saddiq Tijjani

Abasimbura: 29 Maliyamungu Jamil(GK),14 Bigesa James, Kibirige Moses ,11 Noel Nasasira ,5 Kiberu Faisal ,3 Bukenya Lawrence ,8 Kajjabwangu Abu

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo