APR FC yakosoye Amagaju, isimbura AS Kigali ku mwanya wa mbere

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 22.05.2018 saa 14:07 |

APR FC yanyagiye Amagaju FC 6-0 mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Mbere, ihita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo iwukuyeho AS Kigali.

Uyu mukino wagombaga kubera ku Kicukiro, ariko Kuwa gatanu w’icyumweru gishize, APR FC isaba ko washyirwa i Nyamirambo. Umukino wahuje amakipe yombi mu mikino ibanza, banganyije ubusa ku busa i Nyamagabe.

APR FC yari yakiriye Amagaju FC nyuma y’umukino iheruka gutsindira i Huye Mukura VS 1-0. APR FC yakinnye idafite Kapiteni wayo, Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Migi wavunikiye mu mukino bakinnyemo na Mukura VS.Abandi bakinnyi APR FC itari ifite harimo Amran na Kimenyi Yves batari bemerewe gukina uyu mukino kubera amakarita 3 y’umuhondo.

Amagaju yari amaze iminsi yitwara neza aho yatsinze imikino itatu yikurikiranya mbere yo kunganya na Miroplast FC mu cyumweru gishize. Yari yabanje kwihagararaho mu gice cya mbere yirinda kwinjizwa igitego, agacungira ku mipira ya Contre – Attaque.

APR FC yo yakinaga ubona ifite inyota y’igitego cyo mu minota ya mbere ariko biza kuyihira ku munota wa 41 itsinda igitego cya Hakizimana Muhadjili ku mupira yahawe na Bizimana Djihad ari nako igice cya mbere cyarangiye.

Ku munota wa 65 Issa Bigirimana yagerageje ishoti rya kure y’izamu ariko rigarurwa n’igiti cy’izamu.Sekamana Maxime yinjiye mu kibuga asimbuye Byiringiro Lague. Ku mupira wa mbere yari ahawe na Buteera Andrew, Maximme yahise awunyuza hejuru y’umunyezamu w’amagaju atsinda icya 2 cya APR FC.

Ku munota wa 73 Issa Bigirimana yatsinze icya 3. Igitego cya 4 cya APR FC nicyo cyashimishije cyane abari kuri Stade ya Kigali. Ni igitego cyatsinzwe na Sekamana Maximme ku munota wa 82 ku mupira yigaramye akawuterana ingufu, umunyezamu w’amagaju ananirwa kuwukuramo.

Ku munota wa 83 Twizerimana Onesme yasimbuye Bigirimana Issa. Ku munota wa 89, Onesme yatsinze icya 5 cya APR FC. Onesme yari amaze igihe kinini atabasha gutsinda igitego. Mu minota y’inyongera nibwo APR FC yabonye igitego cya 6 cyitsinzwe na Nzabahimana Emmanuel.

Gutsinda uyu mukino byahesheje APR FC gufata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 47 mu mikino 23 irusha AS Kigali imaze gukina imikino 21 abiri ikarusha Kiyovu Sports ya gatatu imaze gukina 22 amanota icyenda naho Rayon Sports ya kane imaze gukina imikino 20 ikaba irushwa amanota 10 n’iya mbere.

Imikino yo ku munsi wa 24 wa Shampiyona:

Tariki 19 Gicurasi 2018

Kirehe FC 0-2 Sunrise FC 
Police FC 3-0 Espoir FC

Tariki 20 Gicurasi 2018

Rayon Sports FC 1-1 Etincelles FC 
Miroplast FC 0-2 Musanze FC 
Gicumbi FC 0-0 Mukura VS
Bugesera FC vs Marines FC (Postponed)

Tariki 21 Gicuasi 2018

APR FC 6-0 Amagaju FC

Tariki 22 Gicurasi 2018

SC Kiyovu vs AS Kigali (Stade Mumena)

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App