APR FC y’abakinnyi 10 yasubukuye imyitozo – Amafoto

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 10.01.2018 saa 09:48

Nyuma y’uko kuri uyu wa mbere Rayon Sports na Kiyovu Sports zisubukuriye imyitozo, APR FC nayo yamaze kuyisubukura ariko abakinnyi bayo benshi baracyari mu biruhuko kuko abakinnyi icumi gusa aribo babashije kwitabira imyitozo yo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Mutarama 2018.

APR FC yakoze imyitozo guhera ku isaha ya saa kumi z’umugoroba ku kibuga cya Kicukiro. Abakinnyi bitabiriye imyitozo ni abanyezamu Emery Mvuyekure na Steven Ntalibi, Emmanuel Imanishimwe, Ngabo Albert, Nkinzingabo Fiston, Tuyishimire Eric, Twizerimana Fabrice, Songayingabo Shaffy ,Nyirinkindi Saleh na Sekamana Maxime.

Imanishimwe Emmanuel utaragiye muri CHAN 2018 nawe yari ahari

Kubera ko  abakinnyi bari bake, bigabanyijemo amakipe abiri hiyongereyeho umutoza Didier Bizimana usanzwe wongerera ingufu abakinnyi, Mugisha utoza abanyezamu na Jimmy Mulisa umutoza mukuru, bakina igice cy’ikibuga. Imyitozo ntabwo yatinze cyane.

Aimable Nsabimana na we yari ku kibuga ariko yakoze imyitozo yoroheje yo kwiruka. Issa Bigirimana na Buregeya Prince nabo bari kuri iyi myitozo ariko bafite ibibazo by’imvune.

Aimable Nsabimana yakoze imyitozo yoroheje yo kwiruka

Nyuma y’imyitozo, Jimmy Mulisa yatangarije abanyamakuru ko kuba abakinnyi ari bake ari uko igikombe cy’Intwali atari akizi, bityo ibiruhuko by’abakinnyi bikaba byaragombaga kurangira tariki 15 Mutarama 2018 ariko ngo yabatumyeho ngo baze basubukure imyitozo.

Issa Bigirimana na Buregeya Prince

Yagize ” Hari abakinnyi bafite imvune nka batatu n’abandi badahari bagiye mu biruhuko batashoboye kuboneka kuko bari mu biruhuko byari biteganyijwe ko dutangira tariki 15 ariko kuko hari igikombe bashyizeho ntari nzi byabaye ngombw ako mbasaba bakaza tugatangira. “

Iranzi na Migi bavugwa ko bagomba kuza muri APR FC ibyabo bigeze he ?

Abajijwe iki kibazo, Jimmy Mulisa yatangaje ko bikiri mu biganiro kandi ko hari n’abandi bakinnyi bari kuvugana n’ubuyobozi bwa APR FC.

Mulisa Jimmy

Yagize ati ” Ibya APR FC namwe murabizi muzabibona kuko hari abakinnyi bari kuvugana n’abayobozi ariko njye ntabwo ndabimenya….kuri ba Iranzi na Migi biracyari aho ngaho ndumva nibasinya muzabimenya. Bari mu biganiro nta kindi navuga. Tubonye umukinnyi mwiza yaza akiyongera ku bandi, navuga nti mutegereze muzababona.”

Andi mafoto yaranze iyo myitozo : 

Abakinnyi n’abatoza mbere y’imyitozo
Abatoza b’APR 
Nkinzingabo Fiston
Umutoza Didier Bizimana wahoze akinira APR yakoranye nabo imyitozo
Kimwe na Jimmy Mulisa
Nsabimana Aimable
Abakinnyi bato nabo bari bayitabiriyr
Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo