APR FC VS Rayon Sports: Ni nde uzatsinda igitego cy’ 130 mu mateka y’aya makipe?

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 14.06.2018 saa 09:20 |

Kuri uyu wa 15 Kamena ni ho hazaba umukino wo kwishyura muri shampiyona y’u Rwanda, Azam Rwanda Premier League hagati y’abakeba bariri: Rayon Sport na APR FC.

Mu mukino ubanza, APR FC yari yatsinze Rayon Sport 1-0 cya Hakizimana Muhadjiri. Uyu uzaba ari umukino wa 86 aya makipe azaba ahuye muri rusange, ni uwa 48 baraba bahuye muri shampiyona. Muri iyo mikino 47 aya makipe amaze guhuriramo, APR FC itsindamo 19, Rayon Sports itsinda imikino 13 mu gihe banganyije imikino 15.

Muri iyo mikino 46 ya Shampiyona hamaze kubonekamo ibitego 129. APR FC ni yo iyoboye kuko yinjijemo ibitego 68 hanyuma Rayon Sports ikagiramo 61.  Mu myaka 11 ishize, imikino ibiri; uwo kuwa 11 Kamena 2006, n’uwo mu Ukwakira 2015, ni yo yonyine amakipe yombi yanganyijemo ubusa ku busa.

Sina Jérôme wakiniraga Rayon Sports ni we umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino ya shampiyona yahuje amakipe yombi dore ko yatsinze mu bihe bitandukanye ikipe ya APR FC ibitego 6.

Hakizimana Muhadjiri akunda gushobora Rayon Sport

Kuva aya makipe atangiye guhura, Davis Kasirye umugande kuri ubu ukinira Zesco United yo muri Zambia nyuma yo kuva muri DCMP i Congo, ni we wabashije gutsinda ibitego 3 mu mukino umwe mu gihe abakinnyi barimo; Sina Jérôme, Bokota Labama, Lionnel St Pleux, Bokungu Ndjoli, Kambale Salita Gentil n’abandi bagiye batsindamo ibitego 2 ku mukino umwe wa shampiyona.

Ndayishimiye Eric ’Bakame’, Nova Bayama, Eric Rutanga, Mukunzi Yannick na Usengimana Faustin (Rayon Sports), Imanishimwe Emmanuel, Ngabo Albert, na Djihad Bizimana (APR FC) nibo bakinnyi bakiniye amakipe yombi, banakina imikino yahuje amakipe yombi muri shampiyona.

Ismailla Diarra ni umwe mu bakinnyi bashobora APR FC

Nshuti Dominique Savio na Abouba Sibomana (wavunitse) bombi bakiniye Rayon Sports gusa ntibaragaraga muri clasico bambaye umwenda wa APR FC kimwe na Rwatubyaye Abdul wakiniye APR

Haribazwa kuri Hakizimana Muhadjiri umaze iminsi ashobora Rayon Sport ariko akanayigiriraho ikibazo cy’Imitwarire, niba azongera kubatsinda igitego, undi witezwe kuri APR FC ni Bizimana Djihadi uraba ukina umukino we wa nyuma muri APR FC. Ku Ruhande rwa Rayon, hitezwe Chabalala na Diarra  na we ukunda gushobora ikipe ya APR FC.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App