APR FC itsinze Rayon Sports yegukana igikombe cy’Intwari

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 01.02.2019 saa 22:01

Irushanwa ry’Intwari ryari rimaze iminsi ribera hano mu Rwanda ryasojwe ku mugaragaro, APR FC yisubiza igikombe nyuma yo gutsinda Rayon Sports ku mukino wa nyuma 1-0.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yaje muri uyu mukino ihabwa amahirwe make yo kwegukana igikombe, bitewe n’uko yari yaritwaye nabi mu mikino yabanje ugereranyije n’amakipe ya Rayon Sports na AS Kigali bari bahatanye.

APR yishimira igikombe

Urugamba rwa APR FC rwabaye nk’urworoha ku gicamunsi cy’uyu wa gatanu, nyuma y’itsikira rya AS Kigali yanganyije 1-1 na Etincelles bikanarangira ibuze amahirwe y’igikombe.

Icyari gisigaye kumenyekana kwari ukumenya uwegukana iki gikombe hagati ya APR FC yasabwaga gutsinda mukeba byonyine, na Rayon Sports yasabwaga gutsinda cyangwa ikanganya.

Bigirimana Issa atanga umupira wavuyemo igitego…

Umukino mu kibuga watangiye amakipe yombi asa n’ayigana, gusa APR iwinjiramo mbere itsinda igitego cya mbere ari na cyo cyashoje umukino. Ni igitego cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio wari uhawe umupira mwiza na Issa Bigirimana.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Rayon Sports yari ku gitutu cyo kwishyura ntacyo yibwiye. Igikomeye iyi kipe yakoze, ni umutambiko Michael Sarpong yateye mbere yuko bajya mu kiruhuko.

…cyatsinzwe neza na Nshuti Savio

Rayon Sports yagarutse mu gice cya kabiri gahunda ari iyo kwishyura, gusa imikinishirize y’umutoza Jimmy Mulisa ikoma mu nkokora umukino wo guhererekanya Rayon Sports isanzwe ikina.

Abasore barimo Mugisha Girbelt na bo bagiye bagerageza kuremera uburyo bw’ibitego abakinnyi barimo Sarpong, gusa umuzamu Kimenyi Yves akaba ibamba.

Abafana ba APR FC

Abasore barimo Issa Bigirimana wari wazonze ab’inyuma ba Rayon Sports na we yagiye agerageza uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Rayon Sports, gusa umuzamu Mazimpaka akarokora ikipe.

Muri rusange APR FC itwaye iki gikombe yaherukaga muri 2018 ifite amanota atandatu, AS Kigali yegukanye umwanya wa kabiri n’amanota atanu, Rayon Sports iza ku mwanya wa gatatu n’amanota ane, mu gihe Etincelles yashoje ku mwanya wa kane n’inota rimwe.

Abakinnyi babanjemo :

Rayon Sports: Andre Mazimpaka, Iradukunda Eric Radu, Eric Rutanga, Manzi Thierry, Hussein Habimana, Mugisha Francois Master, Donkor Prosper Kuka, Niyonzima Olivier Sefu, Mugisha Gilbert, Michael Sarpong na Jonathan Da Silva

APR FC: Kimenyi Yves, Emmanuel Imanishimwe, Michel Rusheshangoga, Buregeya Prince, Herve Rugwiro, Butera Andrew, Imran Nshimiyimana, Savio Nshuti, Muhadjiri Hakizimana, Issa Bigirimana na Mugunga Yves

Tanga igitekerezo