APR FC itsinze Kiyovu, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 20.12.2018 saa 18:39

Mu mukino wo ku munsi wa 1cumi wa Shampiyona, Ikipe ya APR FC yatsinze Kiyovu Sports igitego kimwe ku busa ihita ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona,mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa kane tariki 20 Ukuboza 2018, wakirwa na APR FC.

APR FC yakinnye uyu mukino idafite Hakizimana Muhadjili ufite imvune yo mu itako. Byiringiro Lague niwe wahise ahabwa inshingano zo kuyobora ubusatirizi.

APR yari yatangiye isatira Kiyovu, yatsinze igitego ku munota wa 15 w’umukino, ku ikosa ryakozwe na Ngirimana Alexis wanyereye umupira uramucika, Byiringiro Lague ahita awumwaka acenga Aimé Placide, ahita atsindira APR igitego cya mbere.

Kiyovu SC ntiyacitse intege ahubwo yakomeje gushakisha igitego cyo kwishyura. Ku munota wa 40, umutoza wa Kiyovu SC yakoze impinduka akuramo Nizeyimana Djuma yinjiza Kalisa Rachid.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya Kiyovu yari yinjije mu kibuga Kalisa Rachid wasimbuye Nizeyimana Djuma, yokeje igitutu ikipe ya APR by’umwihariko abakinnyi nka Armel Ghislain ndetse na Babicka Shavy.

Ku munota wa 51 Bigirimana Issa yavunitse asimbuzwa Sekamana Maximme. Ku munota wa 73, Kiyovu SC yongeye gushaka uko yakongera imbaraga mu busatirizi, yinjiza Jean Didier Touya asimbura Maombi Jean Pierre ukina mu kiuga hagati.

Ku munota wa 77 Emmanuel Imanishimwe Mangwende yakorewe ikosa na Jean Claude Rutsiro bituma agira imvune yamukuye mu kibuga asimburwa na Iranzi Jean Claude. Rutsiro na we yahise ahabwa ikarita y’umuhondo.

Ku munota wa 80 w’umukino, Armel Ghislain yacenze abakinnyi bane ba APR FC, ahaye umupira Babicka wari uhagaze wenyine awutera hejuru y’izamu.

Ntacyo byaje gutanga, kuko APR FC yakomeje guhagarara ku gitego yatsinze hakiri kare, kugeza umupira urangiye ari igitego 1-0.

APR FC niyo ikiyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 22 mu mikino 8 imaze gukina. Ikurikiwe na Mukura VS ifite amanota 19 mu mikino 7 imaze gukina. Rayon Sports ya 3 ifite 19 mu mikino 10.

Uko umunsi wa 10 wa Shampiyona :

Ku wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018

Espoir FC 0-0 Rayon Sports FC
Marines Fc 1-0 Kirehe FC
Sunrise FC 1-1 Police FC

Ku wa Gatatu tariki 19 Ukuboza 2018

AS Kigali 6-0 Gicumbi FC
Mukura VS vs Amagaju FC (Postponed)
Etincelles FC 3-0 Musanze FC

Kuwa Kane tariki 20 Ukuboza 2018

APR FC 1-0 SC Kiyovu (Stade de Kigali)
AS Muhanga 1-1 Bugesera FC (Stade Muhanga)

Abakinnyi babanje mu kibuga

APR Fc: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Buregeya Prince, Rugwiro Hervé, Mugiraneza Jean Baptiste, Ntwari Evode,Nizeyimana Mirafa, Byiringiro Lague, Bigirimana Issa, Nshuti Dominique Savio

Kiyovu Sports: Nzeyurwanda Djihad, Serumogo Ally, Ngirimana Alexis, Rwabuhihi Aimé Placide, Zagabe Jean Claude, Habamahoro Vincent, Maombi Jean Pierre, Babicka Shavy, Nizeyimana Djuma, Nizeyimana Jean Claude, Ghislain Almer Djimoe

Andi mafoto yaranze uyu mukino

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo