Apr FC ishobora kugura amasezerano ya Muhadjili na Onesme muri As Kigali

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 21.07.2016 saa 13:51

Mu rwego rwo gukaza ubusatirizi bwayo, ikipe ya APR FC irifuza kugura abakinnyi babiri b’ikipe ya As Kigali, Hakizimana Muhadjiri na Twizerimana Onesme.

Hakizimana Muhadjiri niwe mukinnyi watsinze byinshi muri shampiyona ishize akaba yaragejeje ku bitego 16, akaba yari yasinye muri AS Kigali kuwa gatandatu ushize, imyaka ibiri avuye muri Mukura Victory Sports, iyi contrat myaka ibiri rero ishobora  kugurwa na APR FC.

Si uyu mukinnyi gusa, ushobora kwerekeza muri APR FC, kuko azajyana na rutahizamu Twizerimana Onesme wamukurikiye akaba yaratsinze ibitego 15 muri shampiyona uyu mwaka haba muri shampiyona no mu gikombe cy’amahoro.Ikipe y’ APR FC ikaba yishyuye miliyoni 12 kuri aba bakinnyi, ndetse barasinya kuri uyu mugoroba.

Ubwo Muhadjili yasinyaga amasezerano muri As Kigali
Ubwo Muhadjili yasinyaga amasezerano muri As Kigali

Mu kiganiro Nshimiye Joseph ushinzwe imibereho y’abakinnyi muri AS Kigali (Team manager) yagiranye n’ikinyamakuru  Igihe ,yavuze ko bishoboka ko aba bakinnyi bombi bakwerekeza muri APR FC kuko yagaragaje ko ibashaka kandi nta mpamvu yo kuyibima igihe itanga ibyo bifuza.

Yagize ati “Ejo nimugoroba [kuwa Gatatu] APR FC yaratwegereye idusaba ko twavugana ku bakinnyi babiri barimo Muhadjili na Onesme. Ntibirarangira ariko kuko twabonye yemera gutanga ibyo twifuza byose nta mpamvu itabatwara, muramenya umwanzuro wa nyuma vuba cyane.”

Muhadjili Hakizimana yatangaje ko we ataramenya niba APR FC imushaka kuko ubu ari muri AS Kigali ariko yongeraho ko biramutse aribyo yafata icyemezo bitewe n’ibiganiro yaba yagiranye n’ubuyobozi bwe.

Muhadjili Hakizimana na Twizerimana Onesme nibaramuka berekeje muri APR FC, baraba bakurikiye Mwizerwa Amini wavuye muri iyi kipe akerekeza muri Police FC, Sugira Ernest werekeje muri AS Vita Club na Mabula Akili wagiye gukina muri Australia.

Rutahizamu, Twizerimana Onesme(ibumoso) nawe arashakishwa bikomeye na APR FC
Rutahizamu, Twizerimana Onesme(ibumoso) nawe arashakishwa bikomeye na APR FC

Twizerimana Onesme yageze muri AS Kigali muri Nyakanga 2015, avuye muri Sorwathe, aho yari afite amasezerano y’imyaka 4 muri iyi kipe y’abanyamujyi.Aba bakinnyi baje biyongera ku bandi batandatu bamaze kwemezwa ko bazakinira APR FC barimo  Habyarimana Innocent, Nshimiyimana Amran, Mvuyekure Emery, Nsabimana Aimable, Itangishaka Blaise na Emmanuel Imanishimwe, ibye bitarasobanuka.

APR FC kandi ikaba yamaze kongerera amasezerano Butera Andrew na Bigirmana Issa, amasezerano yabo yari amaze kugera ku musozo.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo