Amwe mu masomo twigiye ku Mavubi yabuze itike yo gukomeza muri Chan 2018

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 27.01.2018 saa 09:51

Ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 23 Mutarama 2018 ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi yari mu mikino ya CHAN 2018 yasezererwaga itsinzwe na Libya igitego 1-0 mu minota ya nyuma mu gihe iyi kipe  yasabwaga inota rimwe imbere y’abarabu ngo yikomereze irushanwa.

Gusa nubwo Amavubi yagarutse mu Rwanda kugira ngo andi marushanwa arimo na shampiyona akomeze, hari amasomo amwe na mwe twagiye twiga tukanabona bimwe na bimwe byaranze iyi kipe y’abasore 23 bari bitezweho kugira icyo bakora mu mijyi ya Maroc bahereye i Tanger.

Ikipe y’igihugu Amavubi yasezerewe na Libya

U Rwanda rwasezerewe rumaze kugwiza amanota ane kuko batsinze Equatorial Guinea banganya na Nigeria. Muri iri tsinda rya Gatatu (C-) hazamutse Nigeria n’amanota arindwi (7) na Libya yazamukanye amanota atandatu (6). Equatorial Guinea yarangije ku mwanya wa nyuma.

Dore amasomo atandatu twakuye ku Mavubi yari muri CHAN 2018:

6. Antoine Hey yatsimbaraye ku buryo bw’imikinishirize ku mukino wa Libya:

Mu mukino u Rwanda rwakinnye na Libya buri umwe yabonaga ko nta gahunda ihari ko Amavubi afite inyota y’igitego binaturutse ku bakinnyi 11 yari yabanje mu kibuga. Nta mukinnyi usanzwe akina asatira aciye imbere y’izamu yabanje mu kibuga kuko abageraga hafi ni Nshuti Dominique Savio na Manishimwe Djabel wakinishijwe umwanya adakina muri Rayon Sports nyamara ni wo mwanya yigaragarijeho kugira ngo abone amanota amujyana mu Mavubi.

Antoine Hey akina uburyo butuma hakoreshwa abugarira batatu, ubu buryo buragora isi yose irabizi. Bisaba abakinnyi bafite imbaraga banamaze igihe bakorana cyane, gusa ubu buryo iyo uganiriye na bamwe mu batoza bakubwira ko budakunda gutanga umusaruro mu mukino wose ahubwo ko umuntu abwitabaza bitewe nuko abona umukino umwe, ngo iyo ubonye biraza guteza ikibazo uhita uhindura wihuse.

Antoine Hey ukina cyane yugarira

Muri uyu mukino w’u Rwanda na Libya, iminota 45’ yarangiye abanyarwanda bose babibona ko nta gitego bategereza kandi ko bitashoboka ko warinda izamu iminota 90’, ni bwo Libya bahise babona ko u Rwanda nta kibazo bateza niko guhita bahinduka mu mikinire batangira guteza ibibazo mu bwugarizi bw’u Rwanda hanavuye igitego cyabajyanye muri ¼ cy’irangiza.

Antoine Hey arabizi kandi aranabibona ko uburyo bwo gukoresha abakinnyi batatu inyuma na batanu hagati bugoye ariko akanga akabunambaho nyamara iwabo mu Budage batwara igikombe cy’isi banafite amakipe n’abakinnyi bakomeye batabukoresha.

5. Ally Niyonzima yakoze akazi atari yitezweho:

Ally Niyonzima ni umukinnyi utamaze igihe kinini mu ikipe y’igihugu Amavubi , igihe amazemo yafatwaga nk’umusimbura mu gihe abakinnyi nka Nshimiyimana Amran na Mukunzi Yannick biba bizwi ko bagomba kuba bakina hagati bafatanya na Bizimana Djihad twakwita umuyobozi wo hagati mu Mavubi muri iyi minsi.

Niyonzima Ally wagaragaye cyane muri iyi Chan 2018

Mu mikino ibiri iheruka yaba uwo u Rwanda rwakinnye na Equatorial Guinea ndetse n’uwo bakinnye na Libya, Niyonzima Ally yatanze imbaraga ze ndetse agaragaza ko akomeje kugirirwa icyizere yazavamo umukinnyi mwiza wo hagati mu kibuga.

4 .Manzi Thierry ushatse wamwita nyiri rugo:

Manzi Thierry myugariro usanzwe ari uwa Rayon Sports, yaba mu mikino ya CECAFA , gushaka itike ya CHAN 2018 ndetse n’irushanwa nyirizina, uyu musore yagaragaje ko ari ntasimburwa mu mutima w’ubwugarizi bw’Amavubi mu gihe nta kindi kibazo yaba afite.

Manzi Thierry niwe watsindiye u Rwanda igitego rukumbi ruvanye muri Chan 2018

Manzi Thierry bita Ramos yatangiye kuba umuyobozi w’Amavubi ahagana inyuma ubwo u Rwanda rwatangiraga urugendo rwo gushaka itike ya CHAN 2018, kuva icyo gihe kugeza ubu uyu musore nta makosa menshi yagiye akora ahubwo yagiye atsinda ibitego by’icyizere. Manzi Thierry niwe watsinze igitego u Rwanda rutsinda Equatorial Guinea, uyu ni nawe watsinze kimwe mu bitego 2-0 u Rwanda rwatsinze Uganda i Kigali hashakwa itike ya CHAN 2018.

3.Ntabwo Ndayishimiye Celestin ari umukinnyi wo kuva mu irushanwa adakinnye n’umunota umwe:

Ndayishimiye Celestin bita Evra ni umwe mu bakinnyi bakina inyuma ku ruhande rw’ibumoso (Left-Back)  bamaze igihe mu ikipe y’igihugu Amavubi banakinnye imikino myinshi yaba iya CECAFA y’ibihugu, CHAN 2016 n’indi mikino yo gushaka itike y’ibikombe bya Afurika n’isi.Muri iri rushanwa nta myitwarire n’imwe Antoine Hey yigeze agaragaza ko yanakenera Ndayishimiye Celestin haba mu kubanza cyangwa kwinjira mu kibuga asimbuye.

Yego koko Eric Rutanga Alba amaze iminsi agaragaza ko yumva neza uburyo umutoza aba amwifuzamo umusaruro, gusa ntabwo twakwiyibagiza ko umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Libya wari umukino w’abakinnyi bazi icyo guhatana bivuze, abakinnyi bakinnye n’amakipe akomeye banazi uko umuntu yitwara mu mukino uba wakabirijwe.

Ndayishimiye Célestin mu myitozo muri Maroc

Turebye uko Eric Rutanga yitwaye ku mukino wa Libya, byari bihagije mu minota 30’ ya mbere ngo abe yasimbuwe kuko umwanya we niho Libya yaboneye amahirwe atatu mu gice cya mbere kuko yisangaga bamugezeho bakanamucika.

Mu gice cya kabiri niho yagaragaje ko ari kugenda yisanga mu mukino ariko biza kwanga ubwo yaburaga uburyo yarenga umukinnyi wa Libya bikarangira amukuruye akaguru, igikorwa cyamuviriyemo ikarita y’umuhondo.

2.Mu busatirizi bw’Amavubi haracyarimo ikibazo umuntu atakwizera ko kizakemuka vuba:

Mu bakinnyi 23 Antoine Hey  yahagurukanye i Kanombe, yari afitemo abakinnyi batatu baba bagomba kubazwa impamvu nta gitego kiboneka cyangwa ngo bareme uburyo cyaboneka. Abo barimo Mico Justin wanaje kugira ikibazo cy’umugongo, Biramahire Abeddy wari ubonye uburyo bwo kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga na Mubumbyi Bernabe utarakoreshejwe cyane muri iri rushanwa kuko yabanjemo bakina na Nigeria aranasimburwa aza no gusimbura bakina na Libya.

Biramahire Abeddy ntacyo yakoze mu busatirizi

Aba bose nta mukinnyi muri bo wigeze agaragaza ko abanyarwanda bakabaye bamunambaho ngo bamwizere ko yazanyeganyeza urucundura.

1. Bizimana Djihad yatanze ibyo yari afite byose:

Bizimana Djihad umukinnyi wo hagati mu Mavubi akaba n’umukinnyi w’ikipe ya APR FC, mu mikino itari umurengera amaze gukina mu ikipe y’igihugu Amavubi, amaze kugaragaza ko afite impano yo kuba yategeka umukino cyangwa akaba yagarura bagenzi be mu gihe baba basa naho bamanuwe n’imbaraga z’ikipe baba bahanganye.

Djihad Bizimana niwe mukinnyi wenyine wagaragazaga gutindana umupira

Muri iyi mikino ya CHAN 2018, Bizimana yagaragaje ko ubuhanga yihariye bwo gufata umupira akawutegeka ukaba utawumukuraho utamukoreye ikosa, atari ibintu akorera i Kigali no mu ntara ahubwo ko no mu mikino mpuzamahanga yabikora yewe akanaba umukinnyi mwiza u Rwanda rwahuye na Nigeria.

Bizimana Djihad asanzwe azwiho ubuhanga mu gutera imipira iteretse, ibi byatanze umusaruro ubwo yateraga coup franc u Rwanda rugatsinda Equatorial Guinea kuko Manzi Thierry yahise akozaho umutwe.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo