Amavubi yazamutseho imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 08.02.2019 saa 10:59

Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda  Amavubi yazamutseho imyanya ibiri kurutonde ngaruka kwezi rukorwa n’ishyirahamwe ry’umupira wa maguru ku Isi FIFA.

Amavubi ari kumwanya wa 36 ku mugabane wa Afurika urutonde ruyobowe na ikipe y’igihugu ya Senegal, naho ku Isi ari ku mwanya wa 135 n’amanota 1094.

Ikipe y’igihugu Amavubi

Ikipe y’igihugu iza ku mwanya wa mbere ku Isi ni Belgium n’amanota 1727 igakurikirwa n’abafaransa (France) inafite igikombe cy’Isi giheruka. Muri Afurika Senegal niyo iza hafi ku rutonde rw’Isi aho iri kumwanya wa 24 ku Isi, igakurikirwa na Tunisia iri ku mwanya wa 28.

Mu bagore USA (Amerika) niyo kipe y’igihugu iyoboye izindi ku Isi igakurikirwa na Abadage (Germany)

Tanga igitekerezo