Amavubi yazamutse imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 15.02.2018 saa 16:39

Ikipe nkuru y’igihugu Amavubi  yazamutseho imyanya ibiri ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA igera ku mwanya wa 114, ni nyuma y’uko iyi kipe yabashije kubona amanota 4 mu mikino y’amatsinda ya CHAN 2018 yebereye muri Morocco n’ubwo Amavubi atarenze amatsinda.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” iherutse mu mikino ya CHAN 2018 yari yabereye mu gihugu cya Morocco kuva tariki ya 12 Mutarama kugeza tariki ya 4 Gashyantare 2018, u Rwanda rukaba rwabashije gutsinda umukino 1 rwatsinzemo Equatorial Guinea 1-0, runganya na Nigeria 0-0, maze rutsindwa na Libya 1-0, ibi byatumye u Rwanda rusoza imikino y’amatsinda n’amanota ane gusa ntirwabasha gukomeza mu mikino ya 1/4.

Ikipe y’igihugu Amavubi yasezerewe na Libya

Kuba u Rwanda rwarasoje rufite amanota ane , nibyo byaje gutuma ruzamukaho inota rimwe maze rugira amanota 283 yewe binatuma ruzamukaho imyanya ibiri ruva ku mwanya wa 116 rwari ruriho ukwezi gushize maze rwisanga ku mwanya wa 114 ku isi, rukaba urwa 31 muri Afurika ndetse n’urwa 3 mu karere k’uburasirazuba duherereyemo.

Ikipe y’igihugu y’abaturanyi ya Uganda niyo ikomeje kuza imbere muri aka karere duherereyemo, aho iza ku mwanya wa 78 ku isi n’uwa 17 muri Afurika, mu gihe ikipe y’igihugu ya Kenya ariyo iza ku mwanya wa 2 muri aka karere ikaba iza ku mwanya wa 106 ku isi no ku mwanya wa 26 muri Afurika, mu gihe Sudan nyuma yo kugera mu mikino ya 1/2 cya CHAN 2018 yazamutse ikagera ku mwanya wa 4 mu karere ikaba ku mwanya wa 118 ku isi no ku mwanya wa 32 muri Afurika.

Ku rwego rw’Afurika Tunisia niyo ikomeje kuza ku mwanya wa mbere no ku mwanya wa 23 ku isi, Senegal niyo ya 2 muri Afurika no ku mwanya wa 27 ku isi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo niyo iza ku mwanya wa 3 muri Afurika, Morocco ku mwanya wa 4 n’uwa 42 ku isi, naho Misiri ikaza ku mwanya wa 5 n’uwa 43 ku isi.

Ikipe y’igihugu ya Tunisia niyo ikomeje kuyobora izindi ku mugabane w’Afurika nk’uko byari bimeze mu kwezi gushize

Ku ruhando rw’isi kuva ku mwanya wa mbere kugeza ku mwanya wa 17 ntakigeze gihinduka ugereranyije n’ukwezi gushize, kuko Ubudage nibwo bukiyoboye, Brazil ikaza ku mwanya wa 2, Portugal niyo ikiri ku mwanya wa 3, Argentina ku mwanya wa 4 naho Ababiligi nibo bakiri ku mwanya wa 5, Spain ikaza ku mwanya wa 6 ni mu gihe Abafaransa baza ku mwanya wa 8, naho Abongereza bo bari ku mwanya wa 16.

Amakipe y’ibihugu mu kwezi gushize akaba yarakinnye imikino igera kuri 34 muri rusange, aho igera kuri 28 yakinwe ku mugabane w’Afurika, aho muri iyi mikino ikipe y’igihugu ya Nigeria na Libya arizo zakinnye imikino myinshi igera kuri 6 kuri buri imwe, ikipe y’igihugu yazamutseho amanota menshi muri uku kwezi ni Iceland yazamutseho amanota 58, mu gihe Congo ariyo yazamutseho imyanya myinshi aho yazamutseho imyanya igera ku 8.

Ikipe y’igihugu y’Ubudage niyo ikomeje kuyobora isi kuva mu mwaka ushize wa 2017

Ikipe y’igihugu yatakaje amanota menshi ni Burkina Faso aho yatakaje amanota 143, ni mu gihe ikipe yamanutseho imyanya myinshi nayo yabaye Burkina Faso yamanutseho imyanya igera kuri 13.

Urutonde ngaruka kwezi rwa FIFA (FIFA Coca-Cola ranking) rutaha, rukaba ruzasohoka tariki ya 15 Werurwe 2018.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo