Amavubi yatsinzwe umukino wa gicuti n’ikipe yo muri Amerika

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 04.12.2018 saa 09:00

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abari n’abategarugori y’abatarengeje imyaka 23 mu mupira w’amaguru yatsinzwe umukino wa gicuti wabahuzaga n’ikipe yo muri Amerika yitwa Cleverand Ambassadors WFC, ni muri gahunda yo gukundisha abana b’abakobwa bakiri bato umupira w’amaguru.

Ni umukino wa mbere wakiniwe kuri stade Umuganda mu karere ka Rubavu, warangiye u Rwanda rutsinzwe 0-1 igitego cyabonetse ku munota wa 12 w’umukino ubwo myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi yitsindaga igitego ku mupira wari ukaswe na kapiteni wa Cleverand Ambassodors Nickolette Driesse.

Ni igikorwa cyateguwe na FERWAFA ifatanyije n’itorero rya ADEPR mu rwego rwo gukundisha byimbitse abana b’abakobwa bakiri bato umupira w’amaguru.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yageragezaga gukina uburyo bwo guhererekanya umupira ariko ntibyabahira kuko imipira myinshi bahitaga bayitakaza.

Umutoza mukuru w’amavubi Habimana Hussein usanzwe ari umyobozi mu bya Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, yatangaje ko kuba abakinnyi be batabashije gushyira mu bikorwa uburyo bw’imikinire yari yababwiye ari uko bamaze igihe kitari kinini babyitoza.

Yagize ati“Ni umukino nabo bagerageje gusa nkaho mu minota ya mbere barebaga uburyo twakinaga kuko twagerageje gukina duhereye inyuma, kandi nabo bamaze kubimenya bahise badushyiraho igitutu bias nkaho bitugora.

Ku ikipe y’abakobwa ni bishya ni ibintu nari nzanye bishya, bisaba gutegura igihe kirekire tutohereza imipira imbere gusa nabo rero ndumva mu cyumweru kimwe tumaranye bataba bamaze kubimenya ngo babikine, gusa ni byiza byanyeretse ko nidukomeza kubikora mu minsi iri imbere tuzaba tubasha gukina umupira duhereye inyuma tujya imbere.”

Iyi kipe ubu ngo igiye gutegura umukino wa kabiri bibanze cyane ku byabagoye mu mukino wa mbere bakabikosora.

Umukino wa kabiri wa gicuti uzanasoza urugendo rw’iyi kipe rw’iminsi umunani (8) mu Rwanda, uzakinwa kuwa Gatandatu tariki 8 Ukuboza 2018 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Kuri uyu wa kabiri abakinnyi ndetse n’abatoza ba Cleverand Ambassodors bafatanyije n’abatoza basanzwe batoza abana bakiri bato baraza gukorana imyitozo n’abana bo mu karere ka Rubavu.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo