Amavubi yasubiye inyuma imyanya 13 ku rutonde rwa FIFA

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 08.06.2018 saa 09:26

Urutonde ngarukakwezi rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rw’ukwezi kwa Gicurasi 2018 rusize Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi asubiye inyuma imyanaya 13 aho ari ku mwanya w’136 ku urutonde rukiyobowe n’u Budage.

Kuri uyu wa kane tariki ya 7 Kamena 2018 ni bwo FIFA yatangaje urutonde rw’uko amakipe y’ibihugu akurikirana hakurikijwe umusaruro w’ukwezi gushize kwa Gicurasi.

Ikipe y’igihugu Amavubi

Urebye kuri uru rutonde usanga kuva ku mwanya wa mbere kugeza ku wa 7 nta mpinduka zabaye kuko u Budage ni ubwa mbere, bukurikiwe na Brazil, u Bubiligi, Portugal, Argentine, Switzerland na France. Ku mwanya wa 8 hari Poland yazamutseho imyanya 2 ikaba kuri uyu mwanya yahakuye Espagne yahise ifata umwanya wa 10 ni mu gihe Chile ari yo ya 9.

Kuri uru rutonde rwa Gicurasi igihugu cyazamutse cyane(kigiye imbere ku rutonde) ni Azerbaijan cyazamutseho imyanya 21 kiva kuw’126 kiza kuw’105. Igihugu cyamanutse cyane(cyasubiye inyuma ku rutonde) ni Guyana, yamanutseho imyanya 18 iva ku mwanya w’164 ijya ku mwanya w’182.

Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikaba itarahiriwe n’ukwezi kwa Gicurasi kuko Amavubi y’u Rwanda yamanutseho imyanya 13 yose aho yavuye ku mwanya w’123 afata 136 ku Isi ni mu gihe muri Afurika ruri ku wa 36.

Muri Afurika igihugu cya Tunisia ni cyo kiyoboye aho kiri ku mwanya (21) ku Isi, Senegal iri ku mwanya wa 27, DR Congo iri ku mwanya wa 38, Misiri ku wa 45, Ghana kuwa 47.

Muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba Uganda niyo iyoboye urutonde aho iri ku mwanya wa 17 muri Afurika na 82 ku Isi, Kenya iri ku mwanya wa 27 muri Afurika n’114 ku Isi, u Rwanda ruri ku mwanya 36 muri Afurika n’136 ku Isi, Tanzania ku mwanya wa 39 muri Afurika n’140 ku Isi, u Burundi 42 muri Afurika n’148 ku Isi naho Sudani y’Epfo iri ku mwanya wa 46 muri Afurika n’156 ku Isi.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo