Amavubi yakoze imyitozo ku kibuga azakiniraho na Cote d’Ivoire – Amafoto

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 22.03.2019 saa 22:48

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakoze imyitozo kuri Stade Félix Houphouet Boigny, ari ho izakinira na Côte d’Ivoire kuri uyu wa Gatandatu.

Ni umukino wa nyuma w’amatsinda mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri, aho u Rwanda ruzahura na Côte d’Ivoire i Abidjan.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi kuri ubu baherereye i Abidjan mu gihugu cya Cote d’Ivoire, bakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura n’Inzovu z’iki gihugu mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri usoza itsinda H.

Ni imyitozo yabereye kuri Stade yitiriwe Félix Houphouët-Boigny izaberaho uyu mukino.Imyitozo Amavubi yakoze ni iyoroheje, yiganjemo iyo kunanura imitsi.

Ni umukino utagize icyo uvuze cyane kuko ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gutakaza amahirwe yo kwerekeza muri iki gikombe, ukazatangira ku i saa moya zuzuye z’umugoroba ku masaha yo mu Rwanda.

 

Tanga igitekerezo