Amavubi yakiriwe n’abafana mbarwa,abakinnyi babura imodoka ibatwara–Amafoto

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 27.01.2018 saa 00:28

Nyuma yo gusezererwa mu irushanwa rya CHAN 2018 rikomeje kubera muri Maroc, ikipe y’igihugu Amavubi yagarutse mu Rwanda ariko yakirwa n’abafana mbarwa .

Abakinnyi bakuwe ku kibuga cy’indege na Taxi Voitures zaho kuko imodoka isanzwe ibatwara yakerewe kuza kubafata.

Ubwo bageraga i Kanombe

Ku isaha ya saa cyenda na cumi z’umugoroba nibwo Amavubi yari ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe i Kigali. Basohotse mu kibuga ahagana ku isaha ya saa kumi zibura 15. Bakiriwe n’abafana bacye cyane biganjemo abari bambaye imyenda igaragaza ko ari abafana ba APR FC bari bitwaje indabo zo guha abakinnyi b’ikipe y’igihugu basanzwe bakinira ikipe yabo.

Uko bakiriwe byari binyuranye cyane nuko ikipe y’u Rwanda y’amagare yakiriwe ku kibuga cy’indege ku wa kabiri w’icyi cyumweru ubwo bari barangajwe imbere na Areruya Joseph wegukanye isiganwa rya La Tropicale Amissa Bongo 2018..

Amavubi yazanye na Mashami Vincent, umutoza wungirije kuko Antoine Hey wari umutoza mukuru yatangaje ko asezeye ku kazi ko gutoza ikipe y’igihugu, bakaba yarahise yerekeza iwabo mu Budage.

Nshuti Savio yakiriwe n’abafaba ba APR aherutse gusinyira

Umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yatangaje ko n’ubwo bavuyemo batarenze ijonjora nta gikuba gikwiye gucika, kuko abakinnyi bagerageje uko bashoboye kose ngo babone intsinzi ndetse rimwe baranayibona n’ubwo itari ihagije ngo bakomeze mu irushanwa.

Mashami yagize ati ” Urugendo rwari rurerure kandi rutoroshye kuva ku itariki ya mbere twaviriye ino kugeza ku ya 23 twaviriyemo, ngirango CHAN murabizi ko irimo gutera imbere, ndetse n’igihugu cyayiteguye cyabikoze mu buryo bwo ku rwego rwo hejuru.Mu kibuga ntabwo twatangiye nabi n’ubwo tutatangiranye intsinzi, kuba watangirana n’ikigugu nka Nigeria ukayibonaho inota hanyuma umukino ukurikiyeho ugatsinda ngirango murumva ko atari bibi kandi bitoroshye, ndetse no ku mukino wa nyuma twakinnye na Libya murabizi ko kugeza ku isegonda igitego cyagiriyemo twari tukiri mu irushanwa.”

Aha bari bategereje imodoka

Mu nama bagiranye n’abakinnyi , ku wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2018 mu Mujyi wa Tanger. Nzamwita Vincent De Gaulle ukuriye Ferwafa na Bugingo Emmanuel umuyobozi ushinzwe Siporo muri Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo (Minispoc) bashimiye abakinnyi umuhate bakinanye mu mikino y’amatsinda ndetse n’umusaruro bakuyemo. Babasabye gukomeza gutegura neza andi marushanwa mpuzamahanga ari imbere u Rwanda ruzitabira.

Ikipe y’Igihugu Amavubi yasezerewe mu gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018, nyuma yo gutsindwa 1-0 na Libya mu mukino wanyuma w’amatsinda cyabonetse habura amasegonda 34 ngo umukino urangire. Mu mukino ubanza Amavubi yanganyije na Nigeria 0-0. Mu mukino wa 2 Amavubi yabashije gutsinda Equatorial Guinea 1-0 cyatsinzwe na myugariro Manzi Thierry.

Byabaye ngombwa ko bitabaza izi Taxi Voitures zo ku kibuga ngo zibatware

Muri 1/4 cy’irangiza Libya yazamukanye na Nigeria yari imaze gutsinda 3-1 Equatorial Guinea. Nigeria yazamutse ifite amanota 7, Libya izamuka ifite amanota 6. U Rwanda rwasezerewe rufite amanota 4, naho Equatorial Guinea isezererwa nta nota ibonye.

Abandi batashye mu modoka ya Ferwafa

Hari ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya 3. Muri 2016 ubwo u Rwanda rwariteguraga rwaviriyemo muri kimwe cya kane rutsinzwe 2-1 na DRCongo ari nayo yaje kwegukana iryo rushanwa ku nshuro ya 2 itsinze Mali 3-0 ku mukino wanyuma. Ubu rusezerewe rutarenze amatsinda.

Izi nizo batashyemo

Uko byari byifashe mu mafoto :

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo