Amavubi yagarutse.”Nta rwitwazo na rumwe uretse kwemera ko twatsinzwe”-Mashami

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 25.03.2019 saa 21:15

Nyuma yo kunyagirwa  na Cote d’Ivoire mu mukino usoza w’itsinda H mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019, Amavubi y’u Rwanda yageze I Kigali umutoza w’ikipe y’igihugu avuga ko batsinzwe nta rwitwazo na rumwe batanga uretse kwemera ko batsinzwe ahuhwo ko bagomba guhita batangira gutegura.

Wari umukino usoza amatsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika wabaye kuwa Gatandatu ushize u Rwanda rwagiye gukina rwaramaze gusezererwa, rwaje no kuwutakaza rutsinzwe ibitego 3-0.

Iyi kipe rero ikaba yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ku isaha ya saa 15:10′ mu gihe byari biteganyijwe ko ihagera saa 12:30′ ariko indege ya Ethiopian Airways yabazanye ibanza gukererwaho.

Aganira n’itangazamakuru, umutoza Mashami Vincent ko nta rwitwazo na rumwe uretse kwemera ko batsinzwe. Yagize ati”nta rwitwazo na rumwe uretse kwemera ko twatsinzwe kandi twavuyemo, uretse gutangira gutegura kandi gutegura ni ugutangira ubu ntabwo ari ugutegereza nyuma y’amezi atanu, aho byarangiriye niho tugomba guhita dutangirira.”

Yakomeje avuga ko ari ugufashanya maze buri umwe ufite aho ahuriye n’umupira w’amaguru mu Rwanda agakora akazi ke kuko aribyo bizafasha umupira w’u Rwanda gutera imbere.

Tanga igitekerezo