Amavubi y’ abagore ku rutonde rwa FIFA

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 02.07.2014 saa 17:46

Ikipe y’ igihugu Amavubi yabagore yateye intambwe igaragara aho yashyizwe ku rutonde rwa FIFA rw’ abagore byagateganyo aho igiye nayo gutangira gukurikiranwa ku rwego mpuzamahanga nk’ ikipe izwi.

Ni nyuma yaho u Rwanda rubashije gukina imikino y’ amajonjoro y’ igikombe cya Africa CAN mu bagore rukaza gusezerera Kenya narwo rugasezerwa na Nigeria ku bitego 12-1 mu mikino yombi ubu rurabarizwa ku mwanya 125 ku isi na 34 muri Africa ku rutonde rwa FIFA.

amavubiwomen

Nkuko urutonde rugaragara ku rubuga rwa FIFA rubigaragaza, ikipe y’igihugu y’Abagore kuri ubu yamaze gushyirwa ku rutonde rwa FIFA aho yagiyeho by’agateganyo , ibi bikaba ari uko itakinnye imikino 5 nkandi makipe ari kuri uru rutonde.Iyi kipe yakinnye imikino 2 gusa aho yakinnye na Nigeria hamwe na Kenya, uru rutonde ikipe ya Kenya nayo ntago ibarwaho kuko nta mikino FIFA ibara ko yakinnye mu mezi 18 ashize.

Uru rutonde ubundi rwari rwasohotse mu kwezi kwa gatatu ruza kuvugururwa ku itariki ya 20 muri uku kwezi aho amakipe amwe n’ammwe yongeweho by’agateganyo.

Iyi ni intambwe nziza kuri iyi kipe yari imaze igihe kinini itabaho aho bisaba imbaraga nyinshi ngo ibashe kwiyubaka.
Kuri uru rutonde dusangaho Nigeria ariyo iri kumwanya wa mbere muri Africa no ku wa 34 ku isi mugihe USA iza ku mwanya wa mbere igakurikirwa n’U Budage ku rwego rw’ isi.

fifarankingwomenrw1

Uru rutonde ubundi rwari rwasohotse mu kwezi kwa gatatu ruza kuvugururwa ku itariki ya 20 mu kwezi kwa gatandatu aho amakipe amwe n’amwe yongeweho by’agateganyo.

Iyi ni intambwe nziza kuri iyi kipe yari imaze igihe kinini itabaho aho bisaba imbaraga nyinshi ngo ibashe kwiyubaka. Kuri uru rutonde dusangaho Nigeria ariyo iri kumwanya wa mbere muri Africa no ku wa 34 ku isi mugihe USA iza ku mwanya wa mbere igakurikirwa n’U Budage ku rwego rw’ isi.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo