Amavubi U20 yatsinze Kiyovu SC mu mukino wa gicuti

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 28.03.2018 saa 09:18

Mu mukino wa kabiri wa gicuti ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 yakinnye yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1.

Hari mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Werurwe 2018 kuri Stade Amahoro i Remera aho Amavubi U20 akomereje imyiteguro yo gukina na Kenya mu majonjora y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 (CAN U20).

Abakinnyi b’Amavubi U20 bishimira igitego cya 2 cyatsinzwe na Lague

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, aho icya Kiyovu Sports cyatsinzwe na Ngirimana Alexis, mu gihe icy’Amavubi cyatsinzwe na Protais Sindambiwe ukinira Intare FC nyuma yaho Byiringiro Lague ukinira APR Fc yabanje gucenga ab’inyuma ba Kiyovu Sports, ateye umunyezamu awukuramo, Protais ahita awutsinda.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Amavubi mato yakomeje kurusha Kiyovu SPorts, n’ubwo Cassa Mbungo yari yongeyemo abakinnyi nka Habyarimana Innocent uzwi nka Di Maria ndetse na Lomami Andre wagarutse muri iyi kipe.

Umutoza w’iyi kipe Mashami Vincent, yatangaje ko n’ubwo batsinze ariko akazi kagihari mbere yo kwerekeza muri Kenya. Yagize ati : Iyo ugize amahirwe ugakina n’ikipe nziza bishobora kubaho ko abana bakina birekuye, akenshi usanga bigora amakipe nka Kiyovu, batinya gukora amakosa imbere y’abana, naho bo bumva gukora ikosa nta wabaseka,“Akazi karacyahari ko kugira ibyo dukosora ariko urwego ruri kuzamuka ugereranyije na match ya mbere twakinnye na Police Fc”

Tariki 1 Mata 2018 mu mujyi wa Machakos muri Kenya hateganyijwe umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’imyaka 20 uzahuza Amavubi y’u Rwanda na ‘Harambee Starlets’ ya Kenya.

Urutonde rw’abakinnyi 30 bahamagawe

Abanyezamu: Cyuzuzo Gael (Unity Fc), Ntwali Fiacre (Intare Fc) na
Iratugenera Edouard (Mukura VS)

Ba myugariro: Songayisibo Shaffy (APR Fc), Buregeya Prince (APR Fc), Ndayishimiye Thierry (Marines Fc), Ishimwe Christian (Marines Fc), Uwineza Aime Placide (SC Kiyovu), Habineza Olivier (Rayon Sports Fc), Ndabarasa Tresor (Unity Fc), Nkubana Marc (Unity Fc), Nshimiyimana Govin (Intare Fc), Hakizimana Felicien (Intare Fc) na Niyigena Clement (Intare Fc),

Abakina hagati: Nyirinkindi Saleh (APR Fc), Bonane Janvier (SC Kiyovu), Cyitegetse Bogarde (Bugesera Fc), Tumushime Allly Tidjan (Rayon Sports Fc), Muhozi Fred (AS Kigali), Ishimwe Saleh (Unity Fc), Byukusenge Jacob (Intare Fc), Nyandwi Charles (Intare Fc), Uwimana Emmanuel (Intare Fc) na Nduwayezu Jean Paul (Musanze Fc)

Ba rutahizamu: Byilingiro Lague (APR Fc), Mugisha Patrick (Marines Fc), Sindambiwe Protais (Intare Fc), Nshimyumuremyi Gilbert (Intare Fc), Tumusime Aloysias (Intare Fc) na Ndayisenga Emmanuel Fleury (Mukura VS)

Amafoto :

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo