Amavubi U-17 yatangiye irushanwa ryateguwe na FERWAFA anyagirwa na Cameroun

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 30.03.2019 saa 00:12

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17, yatangiye irushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA itsindwa na Cameroun ibitego 3-1.

Iri rushanwa ryatangiye kuri uyu wa gatanu, rihuriwemo n’ibihugu bitatu ari byo u Rwanda, Cameroun na Tanzania. Imikino yaryo yose izakinirwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umukino ufungura iri rushanwa wahuje Amavubi na Cameroun, gusa n’ubwo abasore b’u Rwanda babashije kubona igitego hakiri kare, ntibyakunze ko barangiza umukino babonye insinzi.

Rutahizamu Nyarugabo Moise wamenyekanye cyane mu mwaka ushize ubwo Amavubi U-17 yari mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, ni we wafunguye amazamu ku ruhande rw’ikipe y’igihugu Amavubi iri gutozwa na Yves Rwasamanzi. Hari ku munota wa 26 w’umukino.

Cameroun yishyuye ku munota wa 37 w’umukino ibifashijwemo na Bere Francois, mbere y’uko mugenzi we witwa Wamba Leonel atsinda igitego cya kabiri nyuma y’umunota umwe. Ingimbi za Cameroun zabonye igitego cya gatatu ku munota wa 57 zitsindiwe na Mvoue Steve.

Amavubi azongera kugaruka mu kibuga ku wa 04 Mata akina na Serengeti Boys ya Tanzania, gusa mbere yaho gato (Ku wa 02 Mata) Tanzania izaba yabanje gukina na Cameroun.

FERWAFA yateguye iri rushanwa mu rwego rwo gufasha ingimbi z’u Rwanda kuguma mu mwuka w’amarushanwa zizitegura mu minsi iri imbere. Ku ruhande rwa Tanzania na Cameroun, iri rushanwa rizabafasha kwitegura neza imikino bazitabira y’igikombe cya Afurika kizabera muri Burkina Faso muri Gicurasi .

Amafoto :

Tanga igitekerezo