Amavubi makuru yageze muri Gabon

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 23.07.2014 saa 11:27

Ikipe y’igihugu Amavubi yageze i Libreville muri Gabon kuri uyu wa kabiri mu rwego rwo gukomeza gutegura umukino wo kwishyura uzabahuza na Congo Brazzaville tariki ya 02/08/2014 i Kigali. 

Urugendo kuva Pointe  Noire rwatwaye isaha imwe gusa, ikipe yacumbikiwe muri Helicona Hotel, ikaba ari hotel y’inyenyeri 3 iri hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Leo Mba kandi bakaba bakiriwe neza.

stephen

Usibye umunyezamu Jean Claude Ndoli wavuniste, abandi bakinnyi bose ni bazima. Rutahizamu Daddy Birori we yasubiye I Kinshasa mu ikipe ya AS Vita, kimwe na Haruna Niyonzima wasubiye mu ikipe ya Yanga yo muri Tanzania. Aba bakinyi bombi bateganya kuzagaruka i Kigali guhura na bagenzi babo icyumweru gitaha baje gukina umukino wo kwishyura.

Amavubi yatakaje umukino ubanza batsindwa na Congo ibitego 2-0 mu mukino wabereye I Pointe-Noire ku cyumweru.

Muri Gabon bazakina umukino wa gicuti wo kwishura n’ikipe y’igihugu ya Les Pantheres ku cyumweru tariki 27/07/2014 nyuma yaho bayitsindiye I Kigali igitego 1-0.

Umva amajwi :

Umuyobozi wa Ferwafa Nzamwita Degaulle :

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo