Amavubi azakina umukino wa gicuti wa FIFA na Ethiopia tariki 28/08/2015

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 11.08.2015 saa 10:55

Ikipe y’igihugu Amavubi izakina n’ikipe ya Ethiopia taliki ya 28/08/2015 mu mikino wa gicuti iteganywa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA .

Uyu mukino uzabera hano i Kigali ku itariki 28/08/2015,uzakinwa mu rwego rwo kwitegura umukino uzahuza ikipe y’igihugu Amavubi n’iya Ghana,mu rwego rwo gushakisha itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Gabon mu 2017.

Na none,uzafasha ikipe y’igihugu kwitegura imikino ya CHAN iteganijwe kuzabera hano mu Rwanda umwaka utaha wa 2016.Ibi bikaba byemejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa,Me Mulindahabi J.Olivier kuri uyu wa kabiri ubwo yaganiraga n’urubuga rwa Ferwafa .

DSC_5690

Yagize ati, “Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Ethiopia yatwohereje urwandiko idusaba niba ikipe yabo ishobora gukina n’ikipe y’igihugu Amavubi ku wa gatanu tariki 28/08/2015, dusanga ntacyabuza ko tubemerera. Bafite ikipe y’igihugu nziza,turizera rero ko byatuma ikipe y’igihugu Amavubi ibona imyiteguro myiza.”

Ikipe y’igihugu Amavubi iri ku mwanya wa 91 ku isi n’uwa 24 muri Afurika,irateganya kujya mu mwiherero kuri 23/08/2015.

Gahunda y’imikino iteganijwe ku ikipe y’igihugu Amavubi :

- Umukino wa gishuti nk’uko iteganywa na FIFA

Kuri 28/8/2015 : *Rwanda vs Ethiopia

- Imikino ya Afcon mu itsinda H

Tariki ya 5/09/2015 : *Rwanda vs Ghana

- Umukino wa gishuti nk’uko iteganywa na FIFA

Tariki 12/09/2015 : *Rwanda vs Gabon

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo