Amavubi azakina na Zambiya umukino wa gicuti

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 05.03.2015 saa 18:34
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi yemerewe umukino wa gishuti na Zambia mu rwego rwo kwitegura imikino ya CHAN ihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu.

Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Moussa Hakizimana atangaza ko umukino na Zambia (Chipolopolo) bamaze kuwemererwa. Hakizimana yagize ati “yego umukino twamaze kuwemererwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia (FAZ) kugira ngo ayo makipe azakine uwo mukino.Moussa avuga ko ari umukino uzaba tariki ya 29 Werurwe 2015 i Lusaka muri Zambia.

amavubis14
Ni nyuma y’ubusabe bwa FERWAFA yasabaga ko Amavubi yakina na Zambia.Hakizimana avuga ko ikipe y’igihugu izawitabira izaba yatoranyijwe n’umutoza uzaba wemerewe kuyitoza ugiye gutoranywa.Biteganyijwe ko imikino ya izabera mu Rwanda muri Mutarama umwaka utaha wa 2016.

Uwo mukino wa gishuti kandi uzafasha Amavubi kwitegura imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi kizaba muri 2018, agomba gutangira mu Kwakira uyu mwaka.

Mu mikino ikipe y’igihugu iheruka gukina, Amavubi yanganyije na Maroc 0-0 tariki ya 14 Ugushyingo 2014,  Burundi 0-0 i Kigali tariki ya 20 Ukuboza 2014 hamwe na Tanzania aho umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1 mu mukino wabereye i Mwanza.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo