Amavubi azahera mu cyiciro cya kabiri cy’amajonjora y’igikombe cy’isi 2018

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 22.07.2015 saa 11:36

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ryatangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bihagaze neza muri Afurika bitazakina imikino y’icyiciro cya mbere y’amajonjora y’igikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu Burusiya mu muhango wa Tombola uzaba kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 25/07/2015 mu mujyi wa St. Petersburg..

Ibi CAF yabitangaje kuri uyu wa kabiri, habura iminsi ine ngo habawe umuhango uzagaragaza uko amakipe azakina mu rugamba rwo gushaka tike yo gukina imikino yanyuma y’igikombe cy’isi.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yazamutse imyanya 16 ku rutonde ngarukakwezi rushyirwa hanze n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA rw’uku kwezi kwa karindwi.

Amavubi ubu ari ku mwanya wa 78 nyuma yo kuva kuwa 94 mu kwezi gushize.Kuva aho Zimbabwe yahagaritswe n’akanama k’imyitwarire ka FIFA, Afurika izaba ihagarariwe n’ibihugu 53 muri aya majonjora.

amavubis15

Uko tombola iteganyijwe gukorwa :

Icyiciro cya mbere (1st Round)

Amakipe 26 yanyuma ku rutonde rwa FIFA muri Afurika azakina icyiciro cya mbere.

Ayo makipe 26 azagabanywa mu dutebo tubiri aho 13 ari mu myanya ya mbere ku rutonde rwa Fifa rw’ukwezi kwa karindwi azahuzwa nandi 13 yanyuma ku rutonde rwa FIFA.

Aya makipe azahuzwa hanyuma atangire gukina imikino y’icyiciro cya mbere hagati ya tariki 05 na 13/10/2015.

Amakipe 13 (ahagaze neza ku rutonde rwa Fifa) azaba agize agatebo ka mbere ni ; Niger, Ethiopia, Malawi, Sierra Leone, Namibia, Kenya, Botswana, Madagascar, Mauritania, Burundi, Lesotho, Guinea Bissau, Swaziland

Amakipe 13 (ari mu myanya ya nyuma ku rutonde rwa Fifa) azaba agize agatebo ka kabiri ni ; Tanzania, Gambia, Liberia, Central African Republic, Chad, Mauritius, Seychelles, Comoros, Sao Tome and Principe, South Sudan, Eritrea, Somalia, Djibouti

Icyiciro cya Kabiri (2nd Round)

Amakipe azatsinda imikino yo mu cyiciro cya kabiri azabona tike yo gukina imikino y’icyiciro cya kabiri aho azasanga amakipe 27 ya mbere muri Afurika ku rutonde rwa FIFA.

Ayo makipe 27 ahagaze neza ku rutonde rwa Fifa ayobowe na Algeria, Cote d’Ivoire, Ghana, Tunisia, Senegal, Cameroon, Congo, Cape Verde, Egypt, Nigeria, Guinea, Congo, Mali, Equatorial Guinea, Gabon, South Africa, Zambia, Burkina Faso, Uganda, Rwanda, Togo , Morocco, Sudan, Angola, Mozambique, Benin, Libya

Icyiciro cya Gatatu (3rd Round)

Amakipe azatsinda imikino yo mu cyiciro cya kabiri azabona tike mu cyiciro cya gatatu cy’aya majonjora. Icyiciro cya gatatu kizakinwa mu matsinda aho biteganyijwe ko amatsinda atanu.

Buri tsinda rizaba rigizwe na makipe ane aho ikipe izatsinda izitwara neza muri buri tsinda izabona tike yo gukina imikino yanyuma y’igikombe cy’isi kizabera mu Burusiya mu mwaka wa 2018.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo