Amavubi arakinira na Maroc i Fes kuri uyu wa gatanu

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 14.11.2014 saa 12:34 |

Ikipe y’igihugu Amavubi irabarizwa muri  Maroc mu mugi wa FES aho iza guhurira na Maroc mu mukino wa gicuti wo kwitegura CHAN izabera mu Rwanda muri 2016.

Nyuma y’urugendo rw’amasaha asaga 24 (Kigali-Entebbe-Doha-Casablanca-FES), ikipe yagezeyo amahoro gusa bananiwe cyane bituma barara badakoze imyitozo, bikaba byari biteganijwe ko bayikora saa mbiri za mu gitondo kuri uyu wa gatanu , naho umukino nyirizina ukaza gukinwa saa moya za FES ubwo ni saa tatu z’ijoro za Kigali ukaza kubera kuri  Complexe sportif de Fès. Kubera ubushyuhe bukunze kuba inaha, imikino yabo akenshi bayikina nijoro.

amavubisfesAmavubis mu myitozo i Fes muri Maroc

Umutoza Constantine yakaniye cyane gutsinda uyu mukino n’ubwo ari uwa gicuti kandi n’abahungu be biganjemo abakiri bato banagiye mu Mavubi bwa mbere barashaka gukora izina batsinda Maroc iwayo.

N’ubwo ikipe ya Maroc nkuru (iyo bita Equipe A) yakuwe mu marushanwa ya CAN 2015 nyuma y’aho icyo gihugu cyanze kwakira CAN gisaba ko isubikwa bavuga ko batinya Ebola, ikipe A’ (izakina CHAN), yo ikomeje kwitegura kuzaza mu Rwanda muri 2016 nta kibazo, ikaba mbere yo gukina n’u Rwanda yari yitwaye neza itsinda Tchad na Mauritanie mu mikino ya gicuti.

amavubisfes1

Gusa n’ikipe yabo yagombaga gukina CAN ikomeje gukina imikino ya gicuti ikaba yaraye inyagiye Benin ibitego 6-1 harimo n’icya Marouane Chamackh.

imyitozofes

Ni umukino wa mbere u Rwanda rugiye gukina nyuma yo gutsinda Congo 2-0 mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani, umukino wakurikiwe no gukurwa mu marushanwa kw’ikipe y’igihugu kubera gukinisha umukinnyi Birori Daddy.

 amavubisfes2

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App