Amavubi akomeje gusubira inyuma ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 05.04.2019 saa 00:01

Urutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA rugaragaza uko ibihugu bihagaze mu mupira w’amaguru, rwasize ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yisanze ku mwanya wa 138 ku isi.

Ni nyuma yo kwitwara nabi mu mikino mu mikino y’amajonjora y’igikombe cya Afurika iheruka gukina. Amavubi ataragize imikino myinshi akina mu minsi ishize, aheruka gukandagira mu kibuga ku wa 23 Werurwe atsindirwa i Abidjan na Cote d’Ivoire ibitego 3-1.

Uru rutonde rwasohotse kuri uyu wa kane, rugaraza ko nta mpinduka nyinshi zagiye ziba ku manota ibihugu byari bifite ku rutonde ruheruka, ahanini bitewe n’imikino mpuzamahanga mike yakinnwe mu minsi ishize.

Amavubis 2019

Magingo aya ikipe y’igihugu y’u Bubiligi Les Diables Rouges ni yo ikomeje kuyobora isi muri ruhago, imbere ya Les Bleus y’Abafaransa na La Celecao ya Brazil iza ku mwanya wa gatatu ku isi.

Ku rwego rw’umugabane wa Afurika, ikipe y’igihugu ya Senegal Les Lions de la Teranga ni yo ikomeje kuza ku isonga, ikaba iza ku mwanya wa 23 ku isi.

Mu karere u Rwanda ruherereyemo, Imisambi ya Uganda ni yo ikomeje kuza ku mwanya wa mbere nyuma yo gukatisha itike y’igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri. N’ubwo iyi kipe iheruka kunyagirwa na Tanzania ibitego 3-0, ntibiyibuza kuba iri ku mwanya wa 79 ku isi. Urutonde ruheruka rwari rwasize Uganda Cranes ku mwanya wa 77.

Ikipe ya Tanzania iheruka gukatisha itike y’igikombe cya Afurika nyuma y’imyaka 39 itagikandagiramo, yazamutseho imyanya itandatu kuri ruriya rutonde ngarukakwezi. Magingo aya iyi kipe iri ku mwanya wa 131, mu gihe Kenya na yo iheruka gukatisha itike y’igikombe cya Afurika iri ku mwanya wa 108. Cyakora cyo iyi kipe ya Kenya yamanutseho imyanya ine, dore ko ubushize yari ku mwanya wa 104.

Indi kipe yitwaye neza ni Intamba mu Rugamba y’u Burundi. Nyuma yo gukora amateka yo kubona itike ya CAN bwa mbere mu mateka, yazamutseho imyanya ibiri iva ku mwanya wa 138 ijya ku wa 136.

Tanga igitekerezo