Amatsinda ya Cecafa y’amakipe yamenyekanye

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 23.07.2014 saa 11:38 |

Umunyamabanga wa CECAFA, Nicholas Musonye amaze gushyira  ahagaragara uburyo amakipe azahura muri irushanwa ry’uyu mwaka rya Cecafa Kagame Cup rizabera i Kigali kuva tariki ya 08-24.2014.

Tariki ya 08/08/2014, Sitade Amahoro izakira imikino itatu aho Atlabara yo muri South Sudan izahura na KMKM yo muri Zanzibar; Gor Mahia yo muri Kenya ihure na KCCA ya Uganda naho umukino wanyuma ari nawo uteganyijwe gufungura kumugaragaro iri rushanwa uzahuza Rayon Sports na Young Africans.

Amakipe yandi ahagarariye u Rwanda Police na APR zizakina buceye tariki ya 09/08 aho Police izakina na El Merreikh yo muri Sudan naho APR ikine na Flambeau de l’Est yo mu Burundi. Imikino yose izabera kuri Sitade Amahoro.


CECAFA_LOGO_2012

Vital’O ari nayo ifite iki gikombe izakina na Bendair yo muri Somalia.

Tariki 10/08, Telecom yo muri Djibouti izakina na KCCA; KMKM ikine na Young Africans naho Coffee ihure mu mukino wanyuma na Rayon Sports, imikino yose izabera kuri Sitade Amahoro.

Kuva tariki ya 11/08 kugeza muri kimwe cya kane tariki 20/08, imikino yose izakinirwa kuri Sitade ya Kigali.

Imikino ya kimwe cya kabiri ndeste n’umukino w’umwanya wa gatatu na finali byose bizabera kuri Sitade Amahoro.

Amasaha y’iyi mikino yose azamezwa nyuma yaho Cecafa, Ferwafa na Supersport bahuye mu cyumweru gitaha.

Amatsinda:

Itsinda A: Rayon Sports (Rwa), Young Africans (TZ), Coffee (Eth), Atlabara (S.Sud) na KMKM (Znz)

Itsinda B: APR (RWA), KCCA (UG), Flambeau de l’est (Bur), Telecom (Dji) na Gor Mahia (Ken)

Itsinda C: Vital’O (Bur), EL Merreikh (Sud), Police (Rwa) na Benadir (Soma)

Dore uburyo amakipe azahura:

Fri. 8th Aug

Atlabara Vs KMKM

Gor Mahia vs. KCCA

Rayon Vs Yanga

Sat. 9th Aug:

Vital ‘O’ Vs Benadir

Police Vs El Mereikh

APR Vs Flambeau

Sun. 10th Aug:

Telecom Vs KCCA

KMKM Vs Young

Coffee Vs Rayon

Mon. 11th Aug:

Benadir Vs El Mareikh

Gor Mahia Vs Flambeau

Vital ’O’ Vs Police

Tue. 12th Aug:

KMKM Vs Coffee

Yanga Vs Atlabara

Wed. 13th Aug:

KCCAVs Flambeau

APR Vs Telecom

Thur. 14th Aug:

Coffee Vs Atlabara

Police Vs Benadir

Rayon Vs KMKM

Fri 15th Aug:

Flambeau Vs Telecom

El Mareikh Vs Vital ‘O

APR Vs Gor Mahia

Sat 16th Aug:

Coffee Vs Yanga

Rayon Vs Atlabara

Sun 17th Aug:

Telecom Vs Gormahia

KCC Vs APR

Mon 18th Aug:

Ikiruhuko

Tue. 19th Aug:

Kimwe cya kane (1/4)

C1 Vs B3

A1 Vs B2

Wed 20th Aug:

A2 Vs C2

B1 Vs A3

Thu 21st Aug:

Ikiruhuko

Fri. 22nd Aug:

Kimwe cya kabiri (1/2)

Winner 27 Vs Winner 28

Winner 29 Vs Winner 30

Sat. 23rd Aug:

Ikiruhuko

Sun. 24th Aug:

Umwanya wa gatatu:

Loser 31 Vs Loser 32

Umwanya wa nyuma (finale)

Winner 31 Vs Winner 32

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App