Amatariki y’Igikombe cya Afurika 2019 yahinduwe

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 28.01.2019 saa 10:14

Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu kizabera mu Misiri mu mpeshyi y’uyu mwaka cyahinduriwe igihe cyari gutangirira, cyigizwa inyuma icyumweru kimwe kugira ngo kitazahura n’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

Byakozwe hirindwa ko iyi mikino yabangamira abayisilamu batuye mu Misiri n’abazaherekeza amakipe yabo, bafata uku kwezi nk’igihe kigenewe gusenga no kwiyiriza. Iki gihe gifatwa nk’ikitabereye kuvangwamo ibikorwa by’umupira w’amaguru kuko byagora abakinnyi n’abafana, bikaba ari n’imwe mu mpamvu zatumye impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF ifata umwanzuro wo kwigiza inyuma iri rushanwa.

Iki gikombe kizitabirwa n’amakipe 24 byari biteganyijwe ko kizatangira tariki 14 Kamena kigasozwa tariki 13 Nyakanga 2019. Itariki yo kugifungura ariko yari mu minsi icyenda gusa uvuye tariki 5 Kamena, umunsi bikekwa ko uzaberaho ibirori bya ‘Eid-al-Fitr’ bisoza ukwezi kwa Ramadan.

Abashinzwe gutegura iki gikombe cya Afurika bafashe umwanzuro wo kwimura iki gikombe cya ku busabe bw’igihugu cya Misiri kizakira amarushanwa, nkuko Umunyamabanga wungirije wa CAF, Anthony Baffoe yabitangarije abanyamakuru.  Ati “Igihugu kizakira amarushanwa cyasabye ko igikombe cya Afurika cyimurwa iminsi yacyo ntiyegerane n’ukwezi gutagatifu. Byemejwe kuko bifitiye akamaro buri umwe urebwa n’iri rushanwa twifuza ko riba ryiza ku mugabane wacu.”

Igikombe cya Afurika cya 2019 cyigijwe inyuma ho iminsi irindwi kuko kizatangira tariki 21 gisozwe tariki 19 Nyakanga 2019, naho tombola y’uko amatsinda azaba ahagaze iteganyijwe tariki 12 Mata 2019.

Mu bihugu 14 byamaze kubona itike y’iki gikombe harimo bitanu byiganjemo abayoboke b’idini ya Islam, nka Misiri, Tunisie, Algerie, Mauritanie na Maroc n’ibindi byiganjemo abaturage b’abayoboke b’iri dini nka Senegal, Nigeria na Mali.

Tanga igitekerezo