Amasezerano yanjye muri AS Kigali yararangiye ubu ndi “Free Agent”-Mubumbyi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 16.08.2017 saa 10:03

Mubumbyi Barnabe urangije umwaka w’imikino mu ikipe ya AS Kigali kuri ubu aremeza ko nta kipe afite kandi ko ataraba umukinnyi wa APR FC nubwo amakuru acicikana avuga ko iyi kipe yahozemo imufite mu mishinga y’umwaka w’imikino utaha 2017-2018.

Mubumbyi Barnabe uzwi nka Baloteli avuga ko nyuma yo kuba amasezerano ye yararangiye muri AS Kigali bivuze ko ikipe yose yazana ibyo yifuza yayijyamo ariko akabanza kureba, agashishoza niba azabona umwanya uhagije wo gukina. Mubumbyi Bernabe yagize ati: 

Njyewe narangije amasezerano yanjye muri AS Kigali. Ubu navuga ngo ndi “Free-Agent”. Gusa numva abantu bavuga ngo nzajya muri APR FC ariko nta kintu mbiziho. Ubu ikipe yose yaba inshaka ikazana ibyo mbona byamfasha nayikinira ariko cyane nareba niba iyo kipe nzayibonamo umwanya wo gukina kuko igihe ngezemo ni icyo gukina imikino myinshi.

Biravugwa ko ikipe ya Rayon Sports yakoze amasezerano (Contract-Draft) ikayoherereza Mubumbyi Barnabe  ariko uyu musore warerewe muri APR FC akaza kubabwira ko hari ibiburamo bagomba kuba bashyiramo akabemerera.

Uyu musore wakoze akazi ko gutsinda ibitego bine (4) mu mukino AS Kigali yanyagiyemo Mukura Victory Sport, avuga ko ashimira cyane Eric Nshimiyimana umutoza wa AS Kigali wakomeje kumunambaho kugeza ku munota wa nyuma.

“Mu by’ukuri gukina umupira w’amaguru bisaba kwihanganira ibihe bibi byo kudatsinda. Ariko njyewe byambayeho mbura ibitego ari nayo mpamvu nshimira abatoza bangiriye icyizere cyo gukomeza kunshyira mu kibuga cyane Eric Nshimiyimana”. Mubumbyi

Kugaruka mu ikipe y’igihugu nyuma y’igihe kitari gito, avuga ko byamushimishije ndetse bikamutera imbaraga nyinshi zo kumva ko abatoza bakimufite muri gahunda kandi ko akazi akora abasesenguzi bakabona.

Mu gihe ikipe y’igihugu iri mu mwiherero wo kwitegura Uganda mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali kuwa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017, Mubumbyi Bernabe ntarimo kuko yamaze kuzuza amakarita abiri y’umuhondo muri uru rugendo rwo gushaka itike y’imikino ya nyuma ya CHAN 2018 izabera muri Kenya.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo