Amakipe y’icyiciro cya kabiri yasabye Minispoc kwigenga ku bakinnyi akinisha

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 18.02.2016 saa 15:17

Abayobozi b’amakipe  akina shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda   bandikiye Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo (MINISPOC) basaba ko niba amafaranga bemerewe atazaboneka babareka bakigenga bagakinisha abakinnyi bakuze.

Bamwe mu bayobozi b’amakipe akina muri Shampiyona y’icyiciro cya kabiri batangaje ko MINISPOC yabasabye gukinisha abakinnyi batarengeje imyaka makumyabiri bituma bishingira abana kuko bari bizeye Miliyoni enye n’ibihumbi magana atanu (4,500,000Frs) bemerewe, none amaso akaba yaraheze mu kirere.

Umwe muri abo bayobozi wanze ko izina rye ritangazwa yagize ati “ukwezi kurashize twandikiye MINISPOC kugira ngo duhabwe amafaranga twemerewe, kuko byatumye dufata imyenda kuko twari twizeye amafaranga, bamwe ubu dusigaye dutinya gufata telefone, hari abana nishyurira amashuri, nkabakodeshereza amazu yo kubamo, nkabamenya kuri buri kintu bitewe n’uko MINISPOC yadusabye gukinisha abana, mbere hari abantu bakuze bazaga mu ikipe nta kindi bagusaba usibye gukina kugira ngo bamenyekane none ubu abo MINISPOC idusaba ni abana baba bakiri abanyeshuri bakeneye kwitabwaho, MINISPOC nitwemerere dukinishe abakinnyi bakuze, ikindi mu gihe ibaruwa twandikiye MINISPOC izaba itarasubizwa ntabwo tuzakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mikino yo kwishyura”.

Ni nyuma yaho kuva mu mwaka wa 2014 MINISPOC yemereye amakipe y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda amafaranga angana na miliyoni zigera kuri 150 z’amafaranga y’u Rwanda ubwo buri kipe yari kubona miliyoni 4 n’ibihumbi 500 ariko,Minispoc ibategeka gukinisha abana bari munsi y’imyaka  20.

Nyuma,umuyobozi ushinzwe Siporo muri MINISPOC Bugingo Emmanuel  muri Nyakanga 2015  nibwo yatangaje  ko amakipe yo muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri abayobozi bagomba gukinisha abana bari munsi y’imyaka 20 nk’uko babyemeranyije mbere y’uko shampiyona itangira ubundi nabo bakagenerwa amafaranga bemerewe.

d215

Nyuma abayobozi b’amakipe basabwe ibyangombwa birimo indangamuntu z’abakinnyi zijyanwa muri FERWAFA zigaragaza koko imyaka y’aba bakinnyi ibishyikiriza Minispoc ariko amakipe amaso yaheze mu kirere.

Rwamanywa umuyobozi w’ikipe ya Aspoir avuga ko bicaye nk’ubuyobozi  bw’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri bandikira   MINISPOC basaba ko amafaranga bemerewe bayahabwa cyangwa bakabareka bakigenga  bagakinisha abakinnyi bakuze.Yagize ati “twemerewe amafaranga maze turagenda tuzana abana mu ntara zitandukanye tubashakira amashuri ndetse turanabatunga tubasha kubahiriza icyemezo cya Minispoc ariko icyezere cy’amafaranga twari dufite ntayo twabonye”.

Avuga ko  bategereje ko MINISPOC ibasubiza niba amafaranga bemerewe atabonetse byibura bahabwe uburenganzira bwo gukinisha abakinnyi bakuze kuko bo ntabintu byinshi babasaba.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo