Amakipe azitabira igikombe cy’Amahoro 2019 yamenyekanye

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 01.05.2019 saa 13:37

Amakipe 19 yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda niyo yiyandikishije kuzitabira igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka giteganyijwe gutangira muri Kamena uyu mwaka.

Hagendewe ku mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, amakipe yose yo mu cyiciro cya mbere n’ayo mu cyiciro cya kabiri yari yemerewe kwiyandikisha mu gikombe cy’uyu mwaka ariko habanje kwishyurwa amafaranga ibihumbi ijana (100.000 FRW). Itariki ntarengwa yari tariki 25 Mata 2019.

Mukura VS niyo ifite igikombe cy’Amahoro 2018kura 

Amakipe y’icyiciro cya mbere yamerewe kwitabira igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka ni SC Kiyovu, AS Kigali, Rayon Sports FC, Sunrise FC, Police FC, APR FC, Mukura VS, Bugesera FC, Marines FC na Gicumbi FC.

Amakipe 9 yo mu cyiciro cya kabiri niyo yemerewe kuzakina igikombe cy’uyu mwaka ariyo Hope FC, Etoile de l’est FC, Interforce FC, Gasogi Utd, Unity Sports Club, Vision FC, Intare FC, Isonga football academy na Rwamagana city FC.

Mukura Victory Sports niyo yegukanye igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize itsinze Rayon Sports kuri penaliti 3-1 ku mukino wa nyuma.

Mu bagore, amakipe 9 niyo yiyandikishije ariyo ES Mutunda WFC, Inyemera WFC, Rugende WFC, Bugesera WFC, Kamonyi WFC, AS Kabuye, AS Kigali, Gakenke WFC na Scandinavia WFC.

Uko amakipe azakina iki gikombe bizemezwa na komite nyobozi ya FERWAFA igomba guterana muri iki Cyumweru.

Tanga igitekerezo