Amakipe 15 agomba kuvamo imwe izacakirana na Mukura Victory Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 24.12.2018 saa 06:22

Itariki ya 23 Ukuboza 2018 yasize hamenyekanye amakipe 15 yasezerewe mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league agomba gukomereza urugendo mu irushanwa rya CAF Confederations Cup ririmo Mukura Victory Sports ya hano mu Rwanda.

Aya makipe 15 ntarimo ikipe ya Esperance Sportive du Tunis yo muri Tunisia, iyi ikaba yarahawe na CAF Uburenganzira bwo kujya mu matsinda ya Champions league kubera ko yari ihagarariye Afurika mu mikino y’igikombe cy’Isi cy’ama Clubs giheruka kwegukanwa na Real Madrid.

Ibi kandi byanatumye ikipe ya Etoile Sportive du Sahel na yo yo muri Tunisia ibyungukiramo kuko na yo yahise ihabwa itike y’amatsinda ya CAF Confederations Cup idakinnye.

Aya makipe 15 yasezerewe muri Champions league agomba gutomborana n’andi 15 yabonye itike y’injora rya nyuma rya Confederations Cup, hanyuma hakazamenyekana agomba kugera mu matsinda nyuma y’imikino ibanza n’iyo kwishyura azaba yahuriyemo.

Mu makipe 15 azavamo imwe izahura na Mukura, harimo:

Zesco United (Zambia)

Al-Hilal (Sudan)

Coton Sport (Cameroon)

Gor Mahia( Kenya)

Stade Malien(Mali)

Al-Ahly Benghazi( Libya)

Nkana FC( Zambia)

AS Otôho(Congo Brazzaville)

Jimma Aba Jifar(Ethiopia)

Bantu FC(Lesotho)

Al-Nasr SC(Libya)

Ittihad Tanger(Maroc)

African Stars(Namibia)

ASC Diaraf(Senegal)

Vipers(Uganda)

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo