Amagaju yanganyirije na Marines iwayo , Musanze FC inyagira Bugesera FC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 07.05.2016 saa 09:29

Umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wahuzaga Marines n’Amagaju kuri stade Umuganda, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Ibitego byombi byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino, aho Amagaju yabanje gufungura amazamu ku munota wa 14 w’umukino, igitego yatsindiwe na Nsengiyumva Fabien ku mupira wari uvuye kuri Mumbele Saiba- Claude.

Nyuma y’iminota 13, Marines yabonye penalti yinjijwe neza na Nsabimana Aimable, aha hari nyuma y’ikosa rya myugariro w’Amagaju wari ukoze umupira n’ukuboko mu rubuga rw’amahina.

Marines FC
Marines FC

Marines yari idafite Blaise Itangishaka wakomerekeye mu mukino baherukaga kunganyiriza i Rusizi hamwe na Espoir, ikaba itashoboye kubona igitego cy’intsinzi kimwe no ku ruhande rw’Amagaju y’umutoza Bekeni.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, i Nyakinama, Musanze FC yihereranye Bugesera FC iyitsinda ibitego 3-1.

Abakinnyi 11 babanjemo:

Marines: Gahungu, Nsabimana H., Rugirayabo Hassan, William, Karema Eric, Ruhosha Claude, Uwizeye Ortega, Niyonkuru Aboubakar, Muvunyi Haruna, Nikiza, Kalisa Amuli.

Amagaju: Rukundo, Rwanyabahari, Houssein, Rahmatullah, Noel, Abdallah, Ngiriyeze, Adolphe, Mumbele, Nsengiyumva Fabien, na Arafat Sibomana.

Umunsi wa 22 wa shampiyona:

Kuwa Gatanu:

  • Musanze Fc 3-1 Bugesera FC
  • Marines Fc 1-1 Amagaju Fc

Kuwa Gatandatu

  • Rayon Sports vs Rwamagana City FC (Stade de Kigali)
  • Sunrise FC vs APR FC (Rwamagana)
  • Gicumbi Fc vs Police FC (Gicumbi)
  • Etincelles Fc vs SC Kiyovu (Umuganda)
  • AS Muhanga vs Mukura VS (Stade Muhanga)

Ku Cyumweru

  • AS Kigali vs Espoir FC (Stade de Kigali)
Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo