Amagaju yakubye kane igiciro cyo kwinjira mu mukino azakiramo Rayon Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 10.05.2019 saa 07:40

Mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu taliki ya 11/05/2019 kuri Stade Nyagisenyi i Nyamagabe aho Amagaju azakira Rayon Sports, itike ya macye yagizwe ibihumbi bibiri.

Kuri uyu wa gatandatu kuri Stade Nyagisenyi iri mu karere ka Nyamagabe, hateganyijwe umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona, aho Amagaju ari ku mwanya wa nyuma azaba yakiriye Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere.

Umukino wa Rayon Sports ni umwe mu mikino ihuruza abantu benshi kuri Stade Nyagisenyi

Mu mikino ikipe y’Amagaju imaze iminsi yakirira i Nyamagabe, yishyuzaga amafaranga 1000 ahatwikriye, ndetse na 500 Frws ahasigaye hose, ubu ku mukino wo ku wa Gatandatu ahasigaye hose hakazishyurwa amafaranga ibihumbi bibiri, mu cyubahiro 5000 Frws, naho impande z’ahatwikiriye hakaba 3000 Frws.

Kwinjira kuri uyu mukino ni 5000 Frws, 3000 Frws na 2000 Frws

Imikino y’umunsi wa 27 wa Shampiyona :

Ku wa kane tariki 09/05/2019

Gicumbi vs APR

Ku wa Gatanu tariki 10/05/19

AS Kigali vs Muhanga
Kirehe vs Mukura
Marines vs Etincelles

Ku wa Gatandatu Tariki 11/05/19

Kiyovu Sports vs Espoir
Musanze vs Sunrise
Bugesera vs Police
Amagaju vs Rayon Sports

Amagaju akunze kwihagararaho ku kibuga cyayo i Nyagisenyi
Tanga igitekerezo