Amafoto yaranze umukino Liverpool FC yasezereyemo FC Barcelona

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 08.05.2019 saa 12:58

Ikipe ya Liverpool yo mu gihugu cy’u Bwongereza yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league nyuma yo gukorera ibitangaza igasezerera FC Barcelona yo muri Espagne yari yarayitsindze 3-0 mu mukino ubanza i Camp Nou. Hari mu mukino wo kwishyura wabereye i Anfield mu ijoro ryakeye.

Ibitego bibiri bya Divock Origi na bibiri bya Georginio Wijinaldum ni byo byafashije Liverpool kwishyura umwenda w’ibitego 3-0 yari yatsindiwe i Nou Camp, inagera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league yaherukagaho mu mwak ushize.

Liverpool iramenya uwo bazahurira ku mukino wa nyuma uzabera i Wanda Metropolitano mu mujyi wa Madrid mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, nyuma y’umukino wa 1/2 cy’irangiza uhuza Ajax Amsterdam na Tottenham Hotspur.

Gutsinda FC Barcelona bykurikiwe n’ibyishimo bidasanzwe, haba ku bakinnyi, abayobozi, abatoza n’abafana ba Liverpool. Muri rusange ibyishimo byanganaga ibyo bagize muri 2005 batwara UEFA Champions league, nyuma yo gukora ikiswe “Igitangaza cy’i Stanbul.”

Uko byari byifashe mu mafoto :


Tanga igitekerezo