Ally Niyonzima mu muryango werekeza muri APR FC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 07.02.2019 saa 07:50

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo isoko ryo kugura abakinnyi mu Rwanda rifungwe, amakipe akomeye akomeje kwiyubaka ari nako bamwe mu bakinnyi bayasohokamo

Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona na yo ikomeje gushaka abakinnyi bayifasha mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ku ikubitiro hakaba  hari Ally Niyonzima wa AS Kigali.

Niyonzima Ally

Ku cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019 nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘Ferwafa’ rizasoza kwakira intonde amakipe azakoresha mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y’u Rwanda, AZAM Rwanda Premier League 2018-19.

APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona byitezwe ko yinjiza abakinnyi batatu mu minsi isigaye barimo myugariro umwe wo ku ruhande rw’ibumoso uzaziba icyuho cya Emmanuel Imanishimwe werekeje muri FK Napredak Kruševac yo muri Serbia.Myugariro bivugwa ko ari mu biganiro n’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda ni Celestin Ndayishimiye usanzwe muri Police FC.

Ndayishimiye Celestin

Undi mukinnyi biteganyijwe ko azasinyira APR FC amasezerano y’imyaka ibiri bitarenze impera z’iki cyumweru ni Ally Niyonzima usanzwe ukina hagati muri AS Kigali n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi.

Niyonzima bivugwa ko bamaze kumvikana aho azajya ahembwa ibihumbi 600 Frw ariko icyo batarumvikanaho ngo ashyire umukono ku masezerano ni icyo APR FC izahabwa mu gihe yaba abonye ikipe yo hanze imwifuza amasezerano ye atarangiye.

Ally Niyonzima yakiniraga As Kigali

Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj Gen Mubarak Muganga abajijwe kuri uyu mukinnyi yatangaje ko  ntacyo yabivugaho gusa abakunzi b’iyi kipe bakwitega umukinnyi ukomeye mbere y’uko isoko rifungwa. Ati “Mbere ya tariki 10 tuzaba dufite umukinnyi umwe cyangwa babiri biyongera mu ikipe yacu. Ejo cyangwa ejo bundi turaba twamaze kumutangaza. Umukinnyi mwiza wese mu Rwanda ahabwa amahirwe muri APR FC, bivuga ko n’abo tugiye kongeramo ari bamwe mu beza u Rwanda rufite.”

Nshuti Innocent yagarutse muri APR FC

Ally Niyonzima ashobora gusinyishwa yiyongera kuri Nshuti Innocent APR FC yamaze gusinyisha amasezerano y’amezi atandatu nyuma yo kudahirwa muri Stade Tunisien yo muri Tunisia aho yakinnye mu mezi atanu ashize ariko ibibazo by’amikoro bituma ahembwamo kumwe ahitamo gusesa amasezerano.

Kubona uyu rutahizamu usanzwe ugenderwaho mu Amavubi U23 byanatumye APR FC ifata umwanzuro wo guhagarika ibiganiro na Danny Usengimana kuko yayisabaga amafaranga menshi, kugurwa miliyoni zirindwi z’amanyarwanda kandi agasinya amasezerano y’amezi atandatu gusa.

APR FC izasubukura imikino ya shampiyona tariki 18 ubwo izaba yasuye Amagaju FC kuri Stade Nyagisenyi mu Karere ka Nyamagabe, irwana no kwisubiza igikombe cya shampiyona yanegukanye umwaka ushize.

Tanga igitekerezo